Mu rukerera mu masaha ya saa cyenda, Polisi y’igihugu yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Hiace, yari ipakiye ibiyobyabwenge birimo waragi yo mu bwoko bwa Suzi na Kanyanga.
Ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu modoka isanzwe itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite ibyapa RAB 093 N, yafatiwe mu kagari ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo. Ibiyobyabwenge yari ipakiye bikaba bifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri.
Nk’uko tubikesha ikigo cya Leta gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR), iyo modoka yafashwe, nyirayo yari akuye ibyo biyobyabwenge mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, bigiye kugurishwa mu mirenge ya Rugarama, Remera, Kiziguro na Kiramuruzi yose yo mu karere ka Gatsibo.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Kiramuruzi, ngo ifatwa ry’iyi modoka ryaturutse ku bufatanye bwa polisi n’abaturage kuko ari bo
babamenyesheje.
Mayigudu Anastase ubu uri mu maboko ya Polisi, kuri Sitasiyo ya Kiramuruzi, yiyemereye icyaha akekwaho ndetse akagisabira imbabazi. Ibiyobyabwenge yafatanywe n’inzoga yo mu mashashi ya Suzie Waragi amakarito 42 na litiro 20 za Kanyanga.
Si we wenyine kuko kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi, Birarobyimana Jean de Dieu n’umukozi we wo mu kabari Mukakabando Fortune bo mu murenge wa Gasange na bo bari mu maboko ya Polisi kubera gucuruza Kanyanga.
Supt. Emmanuel Karuranga Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’Uburasirazuba, akangurira abaturage gukora ubucuruzi bwemewe kandi bubafitiye inyungu bo ubwabo n’igihugu muri rusange, bakirinda ububateza imbihombo.
Sup. Emmanuel Karuranga atangaza ko abafatanywe ibiyobyabwenge baramutse bahamwe n’icyaha ashinjwa, ashobora guhabwa igifungo cy’imyaka kuva kuri ibiri kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugera kuri miliyoni eshanu.
Si i Kiramuruzi honyine, kuko kuri Sitasiyo ya polisi ya Kabarore na ho hari moto umunani zose zafashwe zihetsweho ibiyobyabwenge, cyane cyane inzoga zo mu masashi na Kanyanga, byose bituruka mu gihugu cya Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO