Teritwari ya Shabunda ni igice cy’ingenzi kuri Leta ya RDC kuko ikungahaye ku mabuye y’agaciro menshi, arimo zahabu. Ingabo za Leta n’imitwe ya Wazalendo byarahirunze kubera inyungu bihakura.
Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, M23 na Wazalendo biri mu mirwano ikomeye yatangiriye mu bice byo muri teritwari ya Kabare na Walungu.
Abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Chulwe, Kishadu, Lubimbe 1 na Lubimbe 2 muri Kabare, bafungura inzira iberekeza muri teritwari ya Shabunda.
Tariki ya 6 Ukwakira, imirwano yageze mu ishyamba Kibandamangobo riherereye muri teritwari ya Shabunda no mu tundi duce turimo Lubimbe, Luntukulu na Mulambula.
Amakuru yo ku wa 7 Ukwakira yemeza ko M23 yafashe utundi duce turimo Luntukulu kandi ko aga gace na Chulwe bituma yoroherwa n’urugendo rugana muri santere ya Shabunda na Mwenga, cyane ko benshi bo mu ihuriro rya Leta ya RDC bahunze.
Ingabo za RDC na Wazalendo biri ku gitutu cyinshi kuko bifite impungenge ko M23 ifata santere ya Shabunda vuba. Ku wa 7 Ukwakira iri huriro ryarashe amasasu mu kirere, abaturage batekereza ko M23 yamaze kuhinjira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!