Ni icyemezo cyafashwe mu gihe u Buholandi bwakajije ingamba zo kugenzura abagenzi bava mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo.
Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru mu Kigo cya Uganda gishinzwe indege za Gisivili,Vianney Luggya, na we yemeje ko KLM yahagaritse ingendo.
Umuyobozi wa KLM muri Uganda, Rukia Otema, yavuze ko iki cyemezo kizamara ibyumweru bibiri kuko amabwiriza yo kwirinda Ebola yagize ingaruka ku bakora mu ndege.
Ati “Ingendo zijya i Entebbe zizahagarikwa mu byumweru bibiri kubera ko iki gihugu cyavuzwe mu bifite abarwayi banduye Ebola. Iyo abapolote bacu bakoreye ingendo muri Uganda bisabwa ko bajya mu kato kamara iminsi 21.”
Iki kigo cyagaragaje ko abagenzi bagizweho ingaruka nk’abari barishyuye amatike bashobora gusubikisha tike zabo cyangwa bagasaba guhabwa amafaranga yabo.
Ebola yinjijwe muri Uganda n’Umunye-Congo waturutse mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanduza abandi barimo abaganga bamwitayeho.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko abanduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo bageze kuri 15 barimo batandatu babonetse kuri uyu wa 2 Kamena 2026.
Kugeza kuri uyu wa 2 Kamena, abantu 668 ni bo bahuye n’abanduye kandi ko bari gukurikiranirwa hafi kugira ngo harebwe niba harimo abanduye iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!