Ni amagambo uyu mugore yatangaje nyuma y’iminsi mike Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuze ko zongeye igihe cy’icyemezo cyayo cyo kwima Visa bamwe mu banyepolitike bo muri Uganda bashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Iki cyemezo cya Amerika kuri Uganda cyasembuwe ahanini n’itegeko rihana ubutinganyi iki gihugu giherutse kwemeza.
Mu biteganyijwe muri iri tegeko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, aherutse gusinya harimo guhana abakora ubutinganyi n’ababwamamaza mu bana bakiri bato nyuma y’aho umushinga waryo uvuguruwe.
Umuntu uwo ari we wese uhamijwe n’urukiko ko akora ubutinganyi ashobora gukatirwa gufungwa burundu.
Iryo tegeko rinateganya igihano cy’urupfu ku butinganyi bukaze cyane, harimo nko gufata ku ngufu umuntu utagejeje ku myaka 18, cyangwa igihe uwabukorewe yanduriyemo indwara yarwara ubuzima bwe bwose, nka Virusi itera Sida.
Ubwo yari imbere y’abadepite bagenzi be kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza mu 2023, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, yavuze ko abanyepolitike b’iki gihugu baherutse gufatirwa icyemezo cyo kwimwa Visa na Amerika badakwiriye guhangayika.
Ati “Ntabwo twicuza kuba twaratoye iri tegeko, kandi ndashaka gushimira Perezida wa Repubulika kuba yararyemeje. Ndishimye kandi ntewe ishema n’ibyo Perezida yakoze.”
Yakomeje avuga ko kuba ari mu batemerewe Visa ya Amerika ntacyo bimubwiye.
Ati “Tuzakomeza kurinda umuryango n’uburenganzira bw’abana bacu n’igihugu cyacu, kandi ntabwo tuzabaho duhabwa amabwiriza. Visa yanjye yateshejwe agaciro, ese narapfuye? Nk’uko nabivuze igihe cyose mudashobora kumbuza Visa yo kujya Bukedea na Buyende, mfite igihugu cyanjye, nicyo nzajya ngendamo.”
Utu duce Anita Among yavugaga ko Amerika idashobora kumubuza kujyamo ni tumwe mu tugize Uganda.
Yakomeje asaba bagenzi be bafatiwe icyemezo nk’icye kudahangayika kuko babaho batajya muri Amerika.
Amerika na Uganda bimaze iminsi bidacana uwaka kubera iri tegeko rishya, ibintu byatumye Perezida Joe Biden avuga ko umwaka utaha azakura iki gihugu muri gahunda y’ubufatanye mu bucuruzi hagati ya Amerika na Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, AGOA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!