00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 27 y’amavuko, amaze gushyingiranwa n’abagabo 3 bava inda imwe bose bapfa

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 22 April 2015 saa 06:24
Yasuwe :

Natalia Lokwi w’imyaka 27 y’amavuko, akomoka muri Uganda mu muryango w’aba Karimojong. Amaze kubana n’abagabo batatu ariko bose bapfa.

Atuye mu cyaro cy’ahitwa Nachoro mu karere ka Moroto. Mu buhamya bwe avuga ko yashyingiwe n’ababyeyi be ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko mu mwaka wa 2005, abana n’umugabo we wa mbere batari baziranye na gato.

Ubwo yashyingirwaga, ababyeyi be bari bahawe inkwano zingana n’ibimasa 100. Gusa, kuko ari ikizira mu muco wabo, ntabwo yigeze yanga gusanga umugabo yari ahawe n’ababyeyi be.

Yakomeje agira ati “Namenyeshejwe ko nzakora ubukwe hasigaye iminsi ibiri ngo ibirori bibe. Hashize iminsi tubana mu gitondo kimwe yabyutse ataka munda avuga ko hamurya cyane uwo munsi ntiyawirije yahise apfa agenda tutabyaranye.”

Nkuko inkuru dukesha Africa Review ikomeza ibivuga, ngo nyuma y’umwaka umwe yaje kongera gushyingirwa umugabo wa kabiri wari usanzwe ari murumuna w’uwa mbere yari amaze gupfusha.

Lokwi avuga ko umugabo we wa kabiri nawe babanye neza, ariko nyuma y’igihe gito aza gupfa, aba abaye uwa kabiri upfuye kandi uvukana n’uwa mbere.

“Twabanye neza dusangira ubuzima n’ubwo bitatinze hashize igihe urupfu ruraza runtwara uwo nari maze kwikundira. “

Mu muryango wabo, ngo ntawemerewe kwanga icyo ababyeyi bashaka. Ibi byatumye mu mwaka wa 2007, ashyingirwa uwa gatatu baje no kubyarana umwana umwe ariko nyuma y’umwaka nawe arapfa.

Nyuma yaho abahungu batatu muri batanu ba Nyirabukwe bapfiriye, Lokwi ngo yahuye n’ibibazo bikomeye abwirwa ko yaba ari umurozi.

Yagize ati “ Mabukwe yatangiye kuvuga ko ari njye umwicira abahungu mpinduka igicibwa n’amazina agayitse nk’umurozi, umwicanyi n’ayandi.”

Nubwo abavandimwe batatu bari abagabo be bitabye Imana, ngo imiryango ye iracyashaka ko yongera agashyingirwa.

Yagize ati “Databukwe aracyategeka ko ndongorwa n’umuhungu wa kane ariko ndumva ntabishaka nawe ejo atazapfa nkaba iciro ry’imigani.’’

Gushyingirwa mu wundi muryango ngo byatuma ababyeyi be basubiza inkwabo bahawe.

Twitter:@Rutikanga15


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages