Ubusanzwe iki gihembo gitangwa buri mwaka, kigahabwa umuntu wahoze ari umukuru w’igihugu cya Afurika, umaze imyaka itatu avuye ku butegetsi mu mahoro kandi yubahirije umubare wa manda agenerwa n’Itegeko Nshinga.
Uretse ibyo kandi, uhabwa iki gihembo agomba kuba yaragiye ku butegetsi binyuze mu matora aciye mu mucyo ndetse akaba yaragaragaje ibikorwa by’indashyikirwa byihariye mu gihe yari ku buyobozi.
Iki gihembo gitangwa kuva mu 2007 nyuma y’umwaka umwe umunya-Sudani, Dr Mohammed (Mo) Ibrahim ashinze umuryango Mo Ibrahim Foundation ugamije guteza imbere imiyoborere ku mugabane wa Afurika, iki gihembo cyabuze ucyegukana inshuro ebyiri zikurikiranya (2015 na 2016) nyuma yo kubura umuyobozi ugikwiye.
Kuri iyi nshuro, Mo Ibrahim Foundation yasabaga ko uhabwa iki gihembo agomba kuba yaravuye ku butegetsi mu mahoro mu myaka itatu ishize (2014-2016) kandi yarabugiyeho binyuze mu matora, bikaba byabuze ubyuzuza.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abagize akanama gatanga iki gihembo, kayobowe na Dr Salim Ahmed Salim ndetse n’abagize inama y’ubutegetsi y’umuryango Mo Ibrahim Foundation, yateranye mu mpera z’icyumweru gishize.
Dr Salim avuga kuri iki cyemezo yagize ati ‘'Nkuko nakunze kubishimangira buri mwaka, amabwiriza yagenwe ubwo iki gihembo cyashyirwagaho. Tuzirikana kandi tukanishimira inkunga ikomeye abayobozi benshi ba Afurika batanze kugira ngo bageze ku byiza ibihugu byabo, ariko iki gihembo kigamije kugaragaza no kwishimira imiyoborere igaragaza umwihariko. Nyuma y’ubushishozi, komite yanzuye ko iki gihembo kitagomba gutangwa mu 2016.’'
Kuva iki gihembo cyashyirwaho, kimaze gutangwa inshuro enye, aho mu 2007 icy’icyubahiro cyahawe Nelson Mandela wayobora Afurika y’Epfo, igisanzwe gihabwa Joaquim Chissano wari uwa Mozambique, mu 2008 cyagenewe Festus Mogae wayobora Botswana, mu 2011 cyahawe Pedro Pires wari uwa Cape Vert na Hifikepunye Pohamba wa Namibia wacyegukanye mu 2014, ari nabwo giheruka kubona ugihabwa. Mu 2009 na 2010 nabwo iki gihembo nticyabonye ucyegukana.
Uretse gutanga iki gihembo, Mo Ibrahim kandi buri mwaka(kuva mu 2007) ishyira ahagaragara icyegeranyo cyerekana ishusho yerekana uko imiyoborere ihagaze mu bihugu bya Afurika (The Ibrahim Index of African Governance, IIAG).
Amwe mu mateka ya Mohamed Ibrahim utanga ibi bihembo
Uyu mugabo yavukiye muri Sudani mu 1946. Amashuri ye yayigiye mu Misiri aho yari yarajyanye n’umuryango we akiri muto. Yize muri kaminuza ya Alexandria mu bijyanye n’Amashanyarazi (Electrical Engineering), nyuma yerekeza mu Bwongereza naho ahakura impamyabumenyi mu bijyanye n’aya masomo muri Kaminuza ya Bradford naho impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, yo yayikuye muri Kaminuza ya Birmingham mu ishami ry’ibijyanye n'itumanaho ry’amatelefone (Mobile Telecommunication).
Mo Ibrahim yakoreye amasosiye y’iby’itumanaho mbere yo gushinga iye yitwaga ‘Celtel’, yagurishaga telefoni mu bihugu 14 bya Afurika. Iyi sosiyete ye yaje kuyigurisha mu 2005, amadorali miliyari 3.4, ahita ashinga umuryango yitiriye amazina ye ugamije guteza imbere imiyoborere myiza kuri uyu mugabane.
Uyu mugabo unafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ni umuherwe, aho ku rutonde rwashyizwe ahagaragara mu 2011 n’ikinyamakuru Forbes yaje ku mwanya wa 692 ku Isi na miliyari 1.800 $.





Ibitekerezo 0