Aba basenateri babisabye kubera ko ngo Francophonie bamazemo igihe ntacyo ibafasha mu kwamagana cyangwa guhangana n’umutwe wa M23 bavuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati “Turasaba Abanye-Congo bose bakunda igihugu na Guverinoma guhagarika imirimo yose mu Muryango wa Francophonie no kwigisha Icyongereza mu mashuri yose.”
Minisitiri w’Intebe wa Congo, Jean-Michel Sama Lukonde, mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yitabiraga Inama nkuru y’Umuryango Francophonie yabereye muri Tinisia, yanze kujya mu ifoto rusange y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye iyo nama, avuga ko bigamije kwamagana uburyo u Rwanda rukomeje gushyigikira M23.
U Rwanda ruvuga ko nta bufasha ruha M23, ahubwo ko ari urwitwazo rwa Congo rwo guhunga inshingano n’amasezerano bagiranye n’uwo mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!