Raporo iheruka yasohowe n’umuryango Human Rights Watch (HRW) tariki ya 20 Kanama 2025. Ishinja abarwanyi ba M23 kwicira abaturage 140 mu duce two muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tugenzurwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.
HRW yasobanuye ko aba basivili biganjemo Abahutu biciwe mu midugudu 14 yo muri Gurupoma ya Binza, hagati ya tariki ya 10 n’iya 30 Nyakanga 2025. Iyo midugudu ni: Busesa, Kakoro, Kafuru, Kasave, Katanga, Katemba, Katwiguru, Kihito, Kiseguru, Kongo, Lubumbashi, Nyamilima, Nyabanira na Rubare.
Tariki ya 6 Kanama, Ibiro bya Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, OHCHR, byo byari byatangaje ko M23 yishe abasivili 319 mu midugudu ine yo muri Binza, hagati ya tariki ya 9 n’iya 21 Nyakanga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma kuri uyu wa 22 Kanama, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwamaganye izi raporo, busobanura ko zuzuyemo ibinyoma bitagenzuwe mbere yo gutangazwa, kuko imiryango yabitangaje itigeze yohereza abantu bayo ahantu bivugwa ko hiciwe abasivili.
Kuburizamo amasezerano y’amahoro
Umuyobozi wungirije wa AFC ushinzwe Politiki na Dipolomasi, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iyi miryango yakuye aya makuru mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abarwanyi bamunzwe n’urwango bafitiye Abatutsi.
Ati "HRW iri i New York, Londres na Paris. Bagenzuye bate ibintu, bakanabihamya kandi bivugwa ko byabereye mu bilometero ibihumbi kandi nyuma y’ukwezi? Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka, twavuze ko ari icengezamatwara barimo kandi si ubwa mbere babikoze. Ni abavugizi ba FDLR bazwi."
Umuyobozi wungirije wa AFC ushinzwe Ubukungu n’Imari, Freddy Kaniki Rukema, yagaragaje ko izi raporo zigamije kuburizamo amasezerano y’amahoro ahanzwe amaso hagati y’iri huriro na Leta ya RDC, asobanura ko atari ubwa mbere habaye imyitwarire nk’iyi.
Kaniki yagize ati “Bavuga abantu bapfuye, ntibaduha amafoto cyangwa se amashusho, ntibaduha n’amazina. Abantu 319 habuze n’umwe ugira izina? Ntabwo ari bwo bwa mbere ibi bintu bikorwa. Muri 2012 ibi byongeye gukorwa ibiganiro byenda kurangira, M23 yenda gusinya amasezerano, havutse indi raporo nk’iyi.”
Yibukije ko raporo nk’izi ari zo zatumye mu 2012 Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano gafata umwanzuro wo gusaba ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC kugaba ibitero simusiga ku barwanyi ba M23.
Ati “Ni cyo gihe MONUSCO yarwanye na M23 kuri ubu butaka. Ni wo mukino kandi uri gukorwa.”
Tariki ya 19 Nyakanga, Leta ya RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro agamije gukemura impamvu muzi z’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Leta ya Qatar yafashije impande zombi kugera kuri aya mahame, yagaragaje ko iri gukorana na zo kugira ngo zumvikane ku bibazo byitambika urugendo rugana ku masezerano y’amahoro.
Kaniki yagize ati “Intego ni ukugira ngo ibiganiro by’amahoro biri i Doha bipfe, amahanga ahaguruke, avuge ngo ibi ngibi ntibishoboka, aba ngaba nta nubwo ari abantu bashaka amahoro mu gihugu, ni abicanyi, reka tubarwanye, intambara yongere itangire.”
Yagaragaje ko hari abantu bungukira mu ntambara, badashaka ko ihagarara, ati “Hari abungukira mu ntambara, hari abakeneye ko ikomeza.”
Kuryanisha ubwoko
Kaniki yagaragaje ko ikindi imiryango yatangaje izi raporo igamije ari uguhanganisha ubwoko, kuko niba Abahutu bumvise ko M23 iri kwica bagenzi babo, na bo bashobora kwirara mu Batutsi kuko abantu bishyizemo ko uyu mutwe wiganjemo abarwanyi b’Abatutsi.
Ati “Kandi noneho bagashaka no kuzanamo ikintu cyo kwangisha ubwoko ubundi. Niba bavuze ngo ’Aba ngaba bishe aba ngaba’ bakavuga ko twishe Abandande, twishe Abahutu, biratuma Umuhutu n’Umututsi basubira gushyamirana kandi kimwe mu byo twaje kurwanya ni urwo rwango hagati y’amoko.”
Bisimwa yasobanuye ko gushinja abarwanyi ba M23 kwica Abahutu n’Aba-Nande bigamije guha ishingiro ibitero bigabwa ku Batutsi, kuko iyi miryango yatekerezaga ko raporo zayo zizumvikanisha ko Abahutu n’Abatutsi bahanganye.
Yagize ati “Bashaka gushishikariza Abahutu kurwanya Abatutsi kandi ni ikintu gikomeye cyane. Icya kabiri, imibare igaragaza ko abiganje mu ngabo zacu, ushingiye ku bwoko, ari Abahutu. Mu duce bivugwa ko twateyemo Abahutu ni muri Rutshuru aho Abahutu biganje. Wavuga ute ko twateye Abahutu twifashishije Abahutu bari mu ngabo zacu? Ibyo wabisobanura ute?”
Bisimwa yagaragaje ko aya makuru yaturutse ku burozi bwakwirakwijwe bigizwemo uruhare na Leta ya RDC, hagamijwe kuryanisha abantu mu ntara zo muri Kivu. Ati “Ubwo ni uburozi bugamije kuduhanganisha, bugamije kurama intambara hagati yacu muri Kivu.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko kubera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imiryango irimo HRW ishaka kugaragaza ko Abahutu bo muri RDC na bo bari gukorerwa Jenoside, mu rwego rwo guhwanisha amateka y’ibihugu byombi.
Ati "HRW iri mu miryango ishyira imbere icyitwa ’Jenoside ebyiri’. Mbese ni ikintu bakoze babigambiriye, si ikintu cyaje gityo gusa. Cyaratekerejwe, kirategurwa, gihabwa intego isobanutse neza. Ntimubifate nk’imvugo za gikirisitu. Ni uko bagumisha amakimbirane mu Biyaga Bigari kugira ngo dukomeze kubarangamira."
AFC/M23 yasabye imiryango ishaka kumenya ukuri kuri ibi birego ko yajya muri iyi midugudu yo muri Rutshuru, igakora iperereza ryigenga. Yayisezeranyije ko mu gihe yazashaka kunyura mu bice igenzura, izayiha inzira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!