Mu gihugu cya Burkina Faso haravugwa ihirikabutegetsi (Coup-d’Etat) ryakozwe n’abatishimiye ko Perezida Blaise Compaoré yari agiye guhindura itegeko nshinga ngo yongere kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Perezida Compaoré yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter asaba abaturage gutuza, ariko ntibyababujije gukomeza kwisuka mu mihanda bamwamagana, bajya no gutwika ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yateganyaga guhindura Itegeko Nshinga igendeye ku mabwiriza y’Umukuru w’Igihugu. Inteko Ishinga Amategeko yatwitswe ubwo badepite biteguraga gutora itegeko Nshinga rishya mu gitondo cya none.
Uko imyigaragambyo y’abaturage yakomeje, ni nako bamwe mu basirikare babarwanyaga bagiye babegera bifatanya nabo, harimo na Gen Kouame Lougue wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, na Gen Nabéré Honoré Traoré usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Burkina Faso.
Blaise Compaoré yari amaze ku butegetsi imyaka 27, yabanje kuyobora imyaka indwi inshuro ebyiri (Imyaka 14), nyuma yo guhindura itegeko nshinga atorwa inshuro ebyiri za manda z’imyaka itanu itanu (Imyaka 10), akaba yagombaga kurangiza manda ye ya kane mu mwaka utaha. Inshuro zose yatowe, imiryango itegamiye kuri Leta yavugaga ko habayeho kwiba amajwi.
Igitutu Perezida Compaoré yashyize ku Nteko Ishinga Amategeko ngo ihindure itegeko Nshinga manda ye itararangira, nicyo cyateye abaturage basaga miliyoni guhagarika imirimo yabo bakajya mu mihanda kwigaragambya, bavuga ko batakimukeneye.
Nyuma y’uko abigaragambya bigaruriye amazu amwe n’amwe y’ubutegetsi, Televiziyo ya Burkina Faso yamaze amasaha make yazimye, nyuma iza kongera kugaragaza amashusho hatangazwa ko umushinga wo guhindura itegeko nshinga uhagaritswe, itangazo ryasabaga kandi abaturage gutuza no kwitwararika.
Mu itangazo ryatambutse kuri Televiziyo ya Burkina Faso hagaragaye amasura y’abasirikare bayobowe na Gen Nabéré Honoré Traoré. Itangazo ryakuyeho Guverinoma yose risesa n’Inteko Ishinga Amategeko, hatangizwa inzibacyuho y’amezi 12. Hashyizweho kandi umukwabu utangira saa moya z’umugoroba kugera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, aho nta wemerewe gucaracara ku mpamvu z’umutekano n’ituze rusange.
Akijya ku butegetsi, Prezida Blaise Compaoré ntiyari yishimiwe na benshi mu baturage b’igihugu cye, bitewe no kuba yari amaze guhitana Thomas Sankara bafataga nk’umubyeyi w’igihugu (Bamwitaga Père de la nation), akanamuhambana agaciro gake mu cyobo rusange. Magingo aya, nta makuru agaragaza aho Blaise Compaoré yaba aherereye.
Uko byiriwe byifashe mu murwa mukuru wa Burkina Faso mbere ya kudeta


















TANGA IGITEKEREZO