Perezida Mohamed Morsi wa Misiri yakuwe ku butegetsi n’igirikare cyo muri iki gihugu, asimbuzwa n’umuyobozi w’urukiko rurinda itegeko nshinga.
Nk’uko tubikesha AFP, igisirikare cyo mu Misiri cyakuye Perezida utsimbaraye ku mahame ya Islam Mohamed Morsi ku butegetsi, asimbuzwa umuyobozi w’urukiko rurinda itegeko nshinga, Adly Mansour, ndetse itegeko nshinga ryagenderwagaho ikoreshwa ryaryo rirahagarikwa, nk’uko byatangajwe na Jenerali Abdel Fattah al-Sissi mu ijambo yagejeje ku baturage b’icyo gihugu ryanyuze kuri televiziyo.
Ku rundi ruhande, Jenerali Fattah yatangaje ko hagiye gutegurwa amatora igitaraganya nyuma y’ikurwa ku butegetsi kwa Mohamed Morsi, ibi byakiranwa amashyi n’ibyishimo bidasanzwe ku batavuga rumwe na Morsi bari bamaze iminsi bari kwigaragambiriza ku rubuga rwa Tahrir mu murwa mukuru i Cairo ndetse n’ahandi mu gihugu.
Ku ruhande rwe, Perezida Mohamed Morsi yasabye abanyamisiri kurwanya iyi kudeta yamukorewe mu ituze nk’uko nawe ateganya kubyitwaramo.
Uhagarariye abatavuga rumwe na leta, Mohammed ElBaradei, wavuze ijambo nyuma ya Gen Fattah, yatangaje ko asanga ibyemezo byafashwe n’ingabo ari igisubizo ku byifuzo by’abaturage.
Kuri Twitter Morsi yagize ati « Ibyemezo byatangajwe n’ubuyobozi bwa gisirikare ni kudeta yuzuye, yamaganwe byimazeyo n’abantu baharanira ukwishyira ukizana bose mu gihugu . »



















TANGA IGITEKEREZO