00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Tshisekedi yanze ibiganiro na AFC/M23? (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 December 2025 saa 06:21
Yasuwe :

Umusesenguzi mu bya politiki yo mu Karere, Tite Gatabazi, yasobanuye ko kuba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwanze gusubira mu biganiro by’amahoro bibuhuza n’ihuriro AFC/M23 riburwanya bidatunguranye hashingiwe ku myitwarire Perezida Felix Tshisekedi amaze iminsi agaragaza.

Leta ya RDC yanze ibiganiro byaba iby’imbonankubone cyangwa ibyifashisha ikoranabuhanga rya video-conference, mu gihe ikomeje kwinubira ko AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira n’ibindi bice byo mu kibaya cya Rusizi.

Mu Kiganiro cya IGIHE, Tubijye Imuzi, Tite Gatabazi, yavuze ko Perezida Tshisekedi yabikoze nk’amacenga asanzwe yitwaza iyo abonye igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke kigiye kuboneka.

Ati “Njyewe ntabwo bintunguye, nabisomye nk’abandi bose mbona biri muri ya myitwarire ya Perezida wa RDC Felix Tshisekedi. Usubiye inyuma gato ubona y’amacenga ye, Luanda uko byagenze ku monota wa nyuma, I Washington ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bombi bagiye gusinya, Minisitiri Kaikwamba ngo databuja arambujije.”

Yakomeje ati “Ibyavuzwe nyuma y’uko basinya, ibyo byose ni ibimenyetso ugenda ufata wabishyira hamwe ukavuga uti hari urunturuntu. Reba uburyo Uvira yavuzwe bitandukanye cyane n’ibyahabereye.

Yavuze ko Uvira yagizwe urwitwazo kuri Tshisekedi mu kudobya ibiganiro byari bigiye gutanga umusaruro.

Ati “Iyo hagiye kwigwa ku mpamvu muzi z’ikibazo, Guverinoma ya Congo irabikwepa kandi ni ho bari bageze. Basinye amahame shingiro, basinya ingingo umunani zigomba gutangira kwigwaho, kuko bageze aho rero guverinoma ya Congo itangira gushaka impamvu yo kubisubika, kubitinza cyangwa gutwara umwanya gusa.”

Nubwo RDC ishinja AFC/M23 ko itavuye muri Uvira, AFC/M23 yatangaje ko yakuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Uvira tariki ya 17 n’iya 18 Ukuboza, mu rwego rwo kurema icyizere hagati yayo na Leta ya RDC kugira ngo ibiganiro by’amahoro bigende neza, ariko Leta ntiyemera ko yabakuyemo.

Muri iki gihe, Leta ya RDC ishyize imbaraga mu gusabira abarwanyi ba AFC/M23 ibihano, ibashinja kurenga ku gahenge. AFC/M23 yarabihakanye, isobanura ko Leta ari yo yakarenzeho ubwo yarasaga mu bice birimo Kamanyola.

Muri iki cyiciro, Leta ya RDC na AFC/M23 byari kuganira ku mahame shingiro arimo korohereza abari mu bikorwa by’ubutabazi, gusubiza ubuyobozi bwa Leta mu bice byose by’igihugu, gushyiraho ingamba z’umutekano z’agateganyo, gucyura impunzi, kuzahura ubukungu no gushyiraho komisiyo yo kwimakaza ukuri, ubwiyunge n’ubutabera.

Yiyongera ku rindi hame shingiro ry’agahenge no kugenzura uburyo kubahirizwa, n’iryo guhererekanya imfungwa hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, yo yashyizweho umukono mbere.

Ku wa 22 Ukuboza 2025, Perezida w’inama y’abaminisitiri ya Togo, usanzwe ari umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Faure Essozimna Gnassingbé, yagiriye uruzinduko rw’amasaha make i Kinshasa muri RDC.

Leta ya RDC yanze ibiganiro n'Ihuriro AFC/M23 irishinja kuba ritarakuye ingabo muri Uvira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages