00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibintu byiriwe bihindagurika i Burundi kuwa kane

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 May 2015 saa 09:56
Yasuwe :

Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, buri munota ibintu birikugenda bihinduka.

– Mu masaha ya saa mbili z’ijoro: Byatangajwe ko Perezida Nkurunziza ari mu Burundi, ndetse binatangarizwa ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ariko ntihatangazwa inzira yanyuzemo asubira i Bujumbura;

Amagambo yanditse ku rukuta rwa Nkurunziza, avuga ko ari mu Burundi, agashimira ingabo na Polisi ku gukunda igihugu bagaragaje, akanashimira abarundi ukwihangana bagize


–  Ahagana saa moya n’igice: Umuyobozi mukuru wa RTNB, Jerome Nzokirantevye, Radiyo na Televiziyo by’igihugu yahakanye ko ibyo bitangazamakuru byafashwe n’abashaka guhirika ubutegetsi.


– Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba: Haravugwa abasirikare bo ku ruhande rw’abashaka guhirika ubutegetsi bashyize intwaro hasi nyuma y’imirwano ikomeye yari igamije kwigarurira Radiyo y’igihugu.Abasirikare 10 nibo bimaze gutangazwa ko bashyize intwaro hasi

Abarwanyi 10 bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza nibo bivugwa ko bashyize intwaro hasi


– Ahagana saa kumi n’imwe n’igice Abasirikare batatu nibo bamaze gutangazwa ko baguye mu mirwano yo kwigarurira Radiyo y’igihugu na Televiziyo (RTNB). Ntiharatangazwa uruhande abapfuye baherereyemo

Abasirikare batatu nibo bamaze kugwa mu mirwano yo kwigarurira RTNB


– Hashize amasaha agera kuri abiri nta masasu yumvikana mu mujyi wa Bujumbura

Abasirikare bashyigikiye Perezida Nkurunziza mu muhanda i Bujumbura


– Mu masaha y’igicamunsi hatumijwe inama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, yiga ku kibazo cy’u Burundi, ni na ko kandi Inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ishinzwe umutekano (African Union Peace and Security Council) na yo irateranye isuzuma ikibazo cy’umutekano muke mu Burundi, ikaba iyobowe n’umunya Niger Amb. Amina Diallo.

– Saa kumi n’igice: Umugaba w’Ingabo z’u Burundi Prime Niyongabo, yarimo avugira kuri radiyo na televiziyo by’igihugu (RTNB);

– Ahagana saa kumi n’igice: Umuyobozi wa Radiyo y’igihugu yanyomoje amakuru avuga ko radiyo na televiziyo by’igihugu byigaruriwe n’abakigerageza guhirika ubutegetsi.

– Mu masaha ya saa kumi: Ibintu bikomeje kuba urujijo mu Burundi aho ingabo zacitsemo kabiri;amaradiyo menshi ubu yahagaze. Perezida Nkurunziza n’ubwo yumvikanye kuri Radiyo y’igihugu aracyari mu gihugu cya Tanzaniya. Amakuru ya RFI aravuga ko radiyo ikigenzurwa n’abashyigikiye Perezida Nkurunziza

Abashyigikiye Nkurunziza n'abasirikare ba Gen Niyombare bakozanyijeho bapfa Radiyo y'igihugu


– Ahagana saa cyenda: Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNB) byamaze gufatwa n’igisirikare cyahiritse ubutegetsi

Ku rundi ruhande, abanyamakuru ba Radiyo Isanganiro bo bamaze guhunga irumvikana ho indirimbo gusa.


– Saa munani zirengaho iminota mike Radiyo y’Igihugu na Televiziyo yari isigaye ivuga nayo irarashwe ihagaze kuvuga.

– Perezida Nkurunziza yumvikanye kuri Radiyo y’igihugu

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba RTNB ku murongo wa telefone, ahagana saa sita n’igice yamaganye ibyo guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage, amenyesha abantu bose ko mu Burundi hari amahoro asesuye ndetse ko n’imipaka yose y’u Burundi ifunguye.

Yahamagariye kandi abashaka gusura u Burundi gukora ingendo zabo nta kibazo kuko ngo amahoro ari hose.

Asoza ubutumwa bwe, yasabye abarundi bose kudatega amatwi abashaka kubacamo ibice.

Perezida Nkurunziza yaganiriye na RTNB kuri telefone

– Ahagana saa saba z’amanywa: Perezida Nkurunziza yumvikanye kuri radiyo y’igihugu (RTNB) ku murongo wa telefone, yamagana ibyerekeye n’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe. Mu bice bitandukanye birimo mu Ngagara, hahise hatangira kumvikana amasasu

– Ahagana saa sita na mirongo ine n’itanu: Mu mujyi wa Bujumbura hari imirwano ikomeye hagati y’abashyigikiye Perezida Nkurunziza n’abatangaje ko bamuhiritse ku butegetsi. Harumvikana urusaku rw’imbunda nini

– Kugera saa sita z’amanywa: Ntiharamenyekana aho Perezida Nkurunziza aherereye kuva yava mu inama y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Biravugwa ko yaba ari muri Tanzania

– Ahagana saa tanu n’igice: Muri Komine Musaga, abashyigikiye Perezida Nkurunziza n’Abashyigikiye ko ahirikwa ku butegetsi barahanganye, batandukanyijwe na metero 500.

– Ahagana saa yine n’igice: Abashyigikiye Perezida Nkurunziza (biganjemo ingabo zimurinda ) baragenzura ibiro by’umukuru w’igihugu, aho CNDD-FDD ikorera na Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNB).

– Ahagana saa yine: Abantu bambaye imyenda ya Polisi bamaze kwigarurira radiyo Bonesha FM. Ubu yamaze gufungwa.

– Mu mujyi wa Bujumbura, abaturage bagenda ni bacye. Abenshi bifungiye mu nzu ntibasohoka kubera ubwoba.

Nta bantu bacaracara mu mihanda
Mu mujyi wa Bujumbura, abantu bacye nibo bagenda


–  Ahagana saa tatu z’igitondo: Perezida Nkurunziza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yahumurije Abarundi abasaba gutuza ko ndetse n’Itegeko Nshinga ririnzwe.


–  Ahagana saa moya z’igitondo: Radiyo zirimo Radio Renaissance na Bonesha zatwitswe.RPA nayo yari yongeye gufungurwa yatwitswe n’abashyigikiye Perezida Nkurunziza.

–  Ahagana saa kumi n’imwe: Humvikanye urusaku rw’amasasu hafi y’aho Radiyo na Televiziyo by’igihugu bikorera. Bivugwa ko bwari ubushyamirane hagati y’abashaka guhirika ubutegetsi n’abashyigikiye Perezida Nkurunziza.

–  Mu rucyerera rwo kuwa kane: Umugaba Mukuru w’Ingabo mu Burundi, Gen Prime Niyongabo, yatangaje ko abagerageje guhirika ubutegetsi bari gushakishwa n’inzego z’umutekano ngo bagezwe imbere y’ubutabera akemeza ko kudeta yaburijwemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages