Baryomunsi yari abajijwe uko abantu bahuje ibitsina bashobora kwivuza muri Uganda badafashwe nabi, mu gihe icyo gihugu gifite amategeko abahana.
Yasubije avuga ko ayo mategeko ashingiye ku byo yise imyemerere n’umuco bya Afurika.
Yagize ati “Ni imyitwarire yigwa, kandi tuyanga urunuka.”
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 23 Nzeri 2026, Baryomunsi yongeye gusobanura ibyo yabwiye abari muri icyo kiganiro.
Yavuze ko, nubwo Uganda ifite amategeko arwanya imibonano mpuzabitsina hagati y’abahuje ibitsina, abantu bahuje ibitsina batagomba kuvangurwa igihe bashaka serivisi, harimo n’ubuvuzi. Yifashishije urugero rwo mu myemerere ya gikirisitu avuga ko igihugu cye gitandukanya imyitwarire cyamagana n’abantu bagomba gufashwa.
Uganda yashyizeho itegeko ryitwa Anti-Homosexuality Act mu 2023, rihana imibonano mpuzabitsina hagati y’abahuje ibitsina kandi rigateganya ibihano bikomeye ku byaha bimwe na bimwe bikubiyemo.
Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yavuze ko irishyigikiye; mu 2024, Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwagumishijeho ibyinshi mu biteganywa na ryo, nubwo rwatesheje agaciro ingingo zimwe. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo ivuga ko iri tegeko rishobora gutuma abantu bamwe batinya gushaka ubuvuzi.






Ibitekerezo 0