Mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yatangiye i Kigali kuri uyu wa Mbere, ku munsi wayo wa kabiri abayiteraniyemo baganiriye ku cyakorwa ngo ubucuruzi kuri uyu mugabane bufashwe gutera imbere, imbogamizi ku birebana n’uko ibihugu bikorana mu bucuruzi, kwambukiranya imipaka n’ibindi byagaragajwe nk’ikibazo cy’ingutu kibangamiye uyu mugabane.
Mu kiganiro cyatanzwe n’abayobozi batandukanye barimo mininisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Francois Kanimba, Agah Fredrick Visi Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO: World Trade Organisation), bose bibanze ku kureba impamvu ubucuruzi kuri uyu mugabane bukiri hasi kandi bivugwa ko hakorwa byinshi ngo buzanzamuke, ariko iterambere ryabwo rikaba rigenda biguruntege.
Minisitiri Kanimba François imbere y’abateraniye muri iyi nama yavuze ko ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga bugeze ku kigero cya 15%, mu gihe mu myaka 10 ishize byari kuri 5%, ibi ngo bigaragaza ko byibuze hari iterambere ririmo kwiyongera n’ubwo hakiri byinshi byo gukora.
Minisitiri Kanimba avuga ko ikibazo cy’ingutu Abanyafurika bagombaga guhangana na cyo kijyanye n’umuco no koroherana mu bucuruzi, aho usanga ibihugu bimwe bigifata ubucuruzi buto bukorerwa ku mipaka nk’ubucuruzi butemewe n’amategeko, rimwe na rimwe ugasanga imisoro ku bicuruzwa bimwe yongerewe n’ibihugu bimwe bidateguje ibindi, ibi ngo bigaragaza kutamenya aho bashaka kwerekeza umugabane wabo.
Yagize ati: “Ubu bucuruzi ntibugomba gufatwa nk’ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko niho usanga Abanyafurika benshi babarizwa kandi ubu bucuruzi buri mu bwinjiza amafaranga menshi”.
Minisitiri Kanimba avuga ko uyu mugabane kandi ukibangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi, ibi na byo bidafatiwe ingamba zikomeye nta bwo ishoramari kuri uyu mugabane rizashobora gutera imbere.
Hari byinshi byakozwe n’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi
Ibindi uyu muyobozi ahamya ko u Rwanda rwakoze ngo harebwe uko ikibazo cyo kubura abashoramari cyakemurwa, birimo ko u Rwanda rwashyizeho icyerekezo 2020 cy’iterambere, ibi bikaba byarafashije u Rwanda ku bakaba ibikorwa remezo, bituma abashoramari bakomeza gushora imari mu Rwanda.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yanashyizeho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB, iki kigo kigamije gufasha abashaka gushora imari kuborohereza kugera mu Rwanda ku buryo bworoshye, ku buryo buri mushoramari aza mu Rwanda abohokewe atabangamiwe mu bucuruzi agiye gukora, kandi hanashyizweho ingamba zikomeye zifasha abashoramari kuza ku buryo bworoshye”.
Ikindi Kanimba yavuze ko cyakozwe na Leta y’u Rwanda hashakwa icyatuma ubucuruzi butera imbere, birimo ko abikorera bashishikarizwa kumva ko ari bo ubwabo bagomba guteza imbere igihugu bashora imari, batishyizemo ko leta ari yo igomba kwiharira ibikorwa by’ishoramari, aha kandi yashimangiye ko hanashyizweho amashuri yigisha abana kwihangira imirimo, ibikoresho n’abarimu bafite ubumenyi bashyizwe muri ibi bigo, kugira ngo koko umwana uvuyemo aze afite ubumenyi, bushobora gukenerwa mu nganda.
Naho Agah Fredrick Umuyobozi mukuru wungirije mu Muryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi, WTO, we yashimangiye ko icyakorwa ngo ubucuruzi bwa Afurika bugere ku iterambere rirambye, Abanyafurika ubwabo bagomba gushyiraho amasezerano mu by’ubucuruzi ahamye kandi agahabwa agaciro.
Uyu muyobozi yongeye gusaba abayobozi b’uyu mugabane ko niba badakemuye ikibazo cy’abakozi badafite ubushobozi, amasharazi adahagije, gufasha abafite ubucuruzi buto gutera imbere, iterambere rizaba rikigoranye.
Yagize ati: “Ibihugu bya Afurika bigomba kwita ku kibazo cy’amashanyarazi akiri make, kuko nta shoramari rishoboka hatari amashanyarazi, hakarebwa uko ikibazo cy’abacuruzi bakiri bato bafashwa gutera imbere kuko ni bo bazavamo abacuruzi bakomeye, kandi ikibazo cy’imyigire kigashyirwamo ingufu, hongerwa amashuri atanga ubumenyi-ngiro ku buryo abanyeshuri barangiza bafite ubushobozi bushobora gukora mu nganda”.
Uyu muyobozi ahamya ko kubera iterambere rikomeye u Rwanda rumaze kugaragaza kuri uyu mugabane, biteganijwe ko muri Nzeri uyu mwaka, WTO izagirana inama yayo mu Rwanda ifatanyije na RDB, iyi nama ikazaba ari nayo ya mbere izaba ibereye ku mugabane wa Afurika, aho iziga uko ubucuruzi buto bwafashwa gutera imbere.
Ikibazo cy’umuco muri Afurika w’aho abanyeshuri bajya kwiga bakumva ko batakwiga ibijyanye n’imirimo ngiro ahubwo bashaka kwiga kaminuza gusa, ibi byanashimangiwe na Rebecca ushinzwe itumanaho muri Sudani y’Epfo, uvuga ko iki kibazo kibangamiye umugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Urasanga abanyeshuri bumva ko umuntu utize amashuri ya Kaminuza, ubwo aba atarageze mu ishuri, natwe hano muri Sudani y’Epfo iki kibazo turagifite kuko abanyesuri batitabira amashuri y’ubumenyi-ngiro ahubwo bakirukankira kwiga Kaminuza gusa”.
Yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba guhagurukira uyu muco udahwitse.
Ibi byashimangiwe na Kanimba Francois na we wavuze ko kuva cyera mu muco w’abantu, bumvaga ko umuntu ugiye kwiga amashuri y’imyuga uwo ari umuswa, cyangwa agafatwa nk’umuntu wananiwe amashuri muri make w’umuswa, ariko ubu ngo si ko bigomba gufatwa kuko abakora iyi mirimo ari bo bari mu bucuruzi bukomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Hejuru ku ifoto: Minisitiri Francois Kanimba



















TANGA IGITEKEREZO