Uwo muti w’amazi (sirop) wamaze kwemezwa na Kaminuza y’Abagatulika ya Graben iherereye mu mujyi wa Butembo mu Ntara ya Kivu yAmajyaruguru.
Dr Germain Kitoko, ukuriye ubushakashatsi muri Laboratwari yawukoze, ku wa 15 Gicurasi yasabye Guverinoma ko bawugerageza kugira ngo bahashye Coronavirus.
Ubwo yawumurikiraga Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Dr Kitoko, yavuze ko bawukoze mu bimera kandi bawitondeye bakaba biteguye guhura na Minisitiri w’Ubuzima bakareba uko watangira kugeragezwa.
Ati “Twakoresheje ibimera bine bivura, kugira ngo dukore uyu muti kandi twawuteguye neza. Twahuye na Minisitiri w’ubuzima ku rwego rw’Intara na Guverineri. Intego yacu ni uguhura na Minisitiri w’Ubuzima ku rwego rw’igihugu kugira ngo harebwe uko wasuzumwa ku rwego rwa Laboratwari.”
Dr. Kitoko yavuze ko ikibazo gihari ari uko Abanyafurika batiyizera ariko ko bashobora gukora ibyafasha ikiremwamuntu.
Ati “Ikibazo gihari gusa ni uko twe Abanyafurika, tutiyizera. Mu buhanga bwacu nk’abanyafurika cyangwa abanye-Congo, dushobora kuzana umuti wafasha ikiremwamuntu.”
Radiyo Okapi yatangaje ko ‘Covigonum’ utaba ariwo muti wa mbere iyo Laboratwari ikoze ko hari indi ivura indwara zitandukanye yakoze iri ku isoko aho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishimangira ko nta muti nta n’urukiko bya Coronavirus biraboneka. Icyakora ibyo ntibibuza ibihugu bya Afurika bimwe na bimwe kwitabaza umuti wakozwe na Madagascar.
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamaze kwandura abantu 1,370, abagera kuri 61 Coronavirus yarabahitanye naho 229 barayikize.



















TANGA IGITEKEREZO