Lambert Mende, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, kuri ubu ari kubarizwa i Kisangani mu rwego rwo guhumuriza abaturage bo muri ako gace bagiye guturana n’inyeshyamba za FDLR guhera mu cyumweru gitaha.
Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, akigera I Kisangani, Lambert Mende yagize ati “Mfite icyizere. Buri wese hano I Kisangani atangiye kumva akamaro k’igikorwa cyo kwambura intwaro FDLR”, nubwo abaturage benshi bari bagikomeje kugaragaza kutabyakira na mba.
Mu rwego rwo kwamagana ituzwa i Kisangani ry’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR, imiryango 20 yo muri sosiyete sivile yo muri iki gice yateguye ihagarikwa ry’ibikorwa byose bibera muri uwo mujyi mu gihe cy’umunsi wose.
Ku ikubitiro itsinda ry’abarwanyi ba FDLR bagera kuri 70 ritegerejwe i Kisangani mu cyumweru gitaha nyuma y’isubikwa ku nshuro nyinshi ry’uru rugendo rugiye kuzivana muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko Mende yabitangaje, biteganyijwe ko mu gihe kiri munsi y’ukwezi Kisangani hazimurirwa abarwanyi ba FDLR bari hagati 1200 na 1400, mbere yo kwerekeza mu Ntara ya Equateur ndetse no mu Rwanda.
Gusa mu minsi ishize tariki 16 Nyakanga Monusco yari yatangaje ko Kisangani ari cyo cyerekezo cya nyuma cy’abagize FDLR, mbere yo kubashakira ibihugu byakwemera kubakira.
Sosiyete sivile ya Kisangani ikomeje kugaragara nk’itumva neza iby’iki gikorwa cyo kwimurira abagize FDLR mu gace kabo. “Abagize FDLR bakwiye guhita bashakirwa ikindi gihugu berekezamo. Nubwo bazaguma inaha by’igihe gito, nta kabuza bazasiga bahutaje umutekano w’abaturage”, ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu bagize Socifor, impuzamashyirahamwe ya sosiyete sivile i Kisangani.
Igikorwa cy’ihagarikwa ry’akazi mu mujyi wose wa Kisangani mu rwego rwo kwamagana FDLR cyateguwe na Socifor cyaritabiriwe bigaragara kuri uyu wa Gatanu, aho amaduka n’ibindi bikorwa wasangaga byashyizeho imiryango.
Usibye abagize sosiyete sivile, abadepite bahagarariye Intara y’Uburengerazuba ndetse n’abanyamadini barwanyije ku mugaragaro iyimurirwa i Kisangani rya FDLR.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Lambert Mende agirana umubonano n’abagize sosiyete sivile muri Kisangani, muri Equateur ndetse na Kivu zombi, mu rwego rwo kugerageza kubumvisha iyakirwa rya FDLR, igiye kubabera umuturanyi.
Bamwe mu bagize umutwe w’inyeshyamba za FDLR ahanini ni abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse n’abandi jenoside yakozwe bakiri bato, imiryango yabo ihungira muri Congo muri 1994. Kuva mu myaka irenga 10 ishize, abagize uyu mutwe bakunze gutoteza abaturage bo muri Congo Kinshasa, gufata ku ngufu abagore batagira ingano, gusa ibi byase bisa n’aho ntawe ubibatungira agatoki.
Hejuru ku ifoto: Lambert Mende



















TANGA IGITEKEREZO