Evika Silina yari aherutse kwirukana Minisitiri w’Ingabo kubera drones ebyiri za Ukraine zaturikiye mu Burasirazuba bwa Latvia amusimbuza undi.
Ku wa 14 Gicurasi 2026, Evika Silina yikomye abanyapolitiki bo mu gihugu bamwokeje igitutu kubera izi drones.
Ati “Babonye umukandida ushoboye ku mwanya wa minisitiri w’ingabo…abo mu mitwe ya politiki bahisemo ibibazo. Ndeguye ariko ntabwo mbivuyemo burundu.”
Umwuka mubi mu bya politiki wazamutse muri Latvia ubwo drones eshatu zo muri Ukraine zagaragaraga mu kirere cy’iki gihugu, biba ubwa kabiri bibayeho kuva 2026 yatangira.
Ukraine na Latvia byemeje ko izi drones zishobora kuba ari izari zoherejwe mu Burusiya ariko ikoranabuhanga ryabwo rikaziyobya zikajya gushwanyukira muri Latvia.
Biteganyijwe ko Perezida Edgars Rinkevics azafata umwanzuro wo gushyiraho indi guverinoma ku wa 15 Gicurasi 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!