Iri shyaka ry’umuherwe Sam Matekane ryegukanye imyanya 56 mu Nteko y’imyanya 120, rikaba risabwa kwishyira hamwe n’andi mashyaka mato yabonye imyanya mike kugira ngo ribashe kugira ubwiganze butuma rishyiraho Guverinoma.

All Basotho Convention party, ishyaka rimaze imyaka ku butegetsi ryatsindiye imyanya umunani gusa, bigaragaza ubwivumbure bw’abaturage bari bamaze igihe basaba ko haba impinduka mu miyoborere y’igihugu.

Kubera gushwana kw’amashyaka ya politiki yabaga yishyize hamwe ngo abone ubwiganze, byagiye bitera ubwumvikane buke ku buryo nta Minisitiri w’Intebe byagiye byorohera kurangiza manda y’imyaka itanu.