Maesaiah Thabane ashinjwa gutanga itegeko ryo kwica Lipolelo Thabane warasiwe hafi y’urugo rwe ruherereye mu murwa mukuru Maseru muri Kamena 2017.
Uyu mugore atawe muri yombi nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire muri iki gihugu rutesheje agaciro irekurwa rye ry’agateganyo kubera gukeka ko ryari ryarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Maesaiah Thabane atawe muri yombi mu gihe nta minsi myinshi yari ishize umugabo we Thomas Thabane yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’intebe muri iki gihugu kubera ibirego nawe bimushinja kugira uruhare mu kwica uwahoze ari umugore we.


Ibitekerezo 0