Mu minsi ishize nibwo Maesaiah Thabane yishyikirije polisi yo muri Lesotho ngo abazwe ku bijyanye n’iki cyaha akekwaho cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Lipolelo Thabane.

Nyuma yo kwishyikiriza polisi yahise afungwa ndetse bikaba byari biteganyijwe ko azaburanishwa kuwa 18 Gashyantare.

Umunyamategeko wa Maesaiah witwa Rethabile Setlojoane, yavuze ko umukiliya we azajya kwivuza muri Afurika y’Epfo mbere y’uko aburana anongeraho ko impungenge zifitwe na polisi ko ashobora gutoroka ntaho zishingiye.

Yagize ati “Umukiliya wanjye yemerewe kurekurwa, aracyari umwere kugeza ahamijwe icyaha n’urukiko, nta mpungege z’uko yatoroka”.

N’ubwo uyu munyamategeko avuga ibi, umuyobozi wungirije wa polisi muri iki gihugu Paseka Mokete yabwiye Reuters ko bafite impungenge z’uko Maesaiah ashobora gutoroka kuko yari yabanje no kwihisha polisi ubwo yamushakaga ngo imubaze bwa mbere.

Makote yongeyeho ko biteguye gukorana na polisi ya Afurika y’Epfo mu gihe Maesaiah yaba ashatse gutoroka ubutabera.

Maesaiah Thabane  yarekuwe by'agateganyo
Maesaiah Thabane yarekuwe by'agateganyo