00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lesotho: Uwahoze yungirije Minisitiri w’Intebe yahunze igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2017 saa 01:02
Yasuwe :

Mothetjoa Metsing wahoze yungirije Minisitiri w’Intebe wa Lesotho yahungiye muri Afurika y’Epfo.

Uyu mugabo yahungishije ubuzima bwe ngo kuko yari amaze iminsi abwirwa ko ashobora kicwa nkuko byatangajwe na South African Broadcasting Corporation (SABC).

Umwuka wa politiki si mwiza muri Lesotho. Muri Kamena uyu mwaka umugore wa Minisitiri w’Intebe, Thomas Thabane, yarishwe mbere y’umunsi umwe ngo arahire. Icyo gihe Polisi yatangaje ko itaramenya icyamwishe ariko ko iperereza rigikomeje.

BBC yatangaje ko Thabane afite abanzi benshi cyane cyane mu gisirikare.

Metsing yabaye Minisitiri w’Intebe wungirije kuva mu mwaka wa 2012. Muri Kamena uyu mwaka atsinzwe amatora yatangaje ko ingabo za Lesotho zikwiye kurindwa Minisitiri w’Intebe Thabane watsinze amatora.

Nubwo bahoze muri Guverinoma imwe, Thabane yari ashyigikiwe n’igipolisi naho Metsing ashyigikiwe n’igisirikare.

Hashize iminsi uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Tseliso Mokhosi na we atawe muri yombi ashinjwa urupfu rw’umupolisi wishwe mu mwaka wa 2016. Icyakora umurambo w’uwo mupolisi wabonetse muri uku kwezi Mukhosi ahita arekurwa.

Mothetjoa Metsing wahoze yungirije Minisitiri w’Intebe wa Lesotho yahungiye muri Afurika y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages