00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Burundi ihakana ko yarekuye P. Claver Mbonimpa ku gitsure cy’amahanga

Yanditswe na

Irakoze

Kuya 1 October 2014 saa 09:37
Yasuwe :

Leta y’u Burundi yashyize hanze itangazo isobanuramo ko kuba yarekuye Pierre-Claver Mbonimpa bitatewe n’igitutu yokejwe n’amahanga, ahubwo ko ari uko yahaye agaciro icyemezo cy’ubutabera cyagaragaje ko uyu mukambwe w’imyaka 65 yari arembye.
Mbonimpa akirekurwa, umuvugizi wa Leta y’u Burundi Philippe Nzobonariba, yatanguranwe no guhita asobanura ko Abarundi badakwiye kubifata nko kwimakaza umuco wo kudahana ibyaha, azakomeza gukurikiranwa kandi ko azakanirwa urumukwiye ku byaha ashinjwa (…)

Leta y’u Burundi yashyize hanze itangazo isobanuramo ko kuba yarekuye Pierre-Claver Mbonimpa bitatewe n’igitutu yokejwe n’amahanga, ahubwo ko ari uko yahaye agaciro icyemezo cy’ubutabera cyagaragaje ko uyu mukambwe w’imyaka 65 yari arembye.

Mbonimpa akirekurwa, umuvugizi wa Leta y’u Burundi Philippe Nzobonariba, yatanguranwe no guhita asobanura ko Abarundi badakwiye kubifata nko kwimakaza umuco wo kudahana ibyaha, azakomeza gukurikiranwa kandi ko azakanirwa urumukwiye ku byaha ashinjwa byo guhungabanya umutekano mu gihugu.

Mbonimpa yarekuwe nyuma yo gusaba ubutabera inshuro 6 zose ko zamurekura kubera ko yugarijwe n'uburwayi; kugera aho inzobere zemeje ko arembye

Mu Burundi imwe mu miryango itegamiye kuri Leta yari yaratangije icyo bise "Campagne du vendredi vert", nk’ubukangurambaga bwo kotsa igitutu Leta ngo yite ku bivugwa n’Itangazamakuru n’amahanga kuri Pierre-Claver Mbonimpa ngo arekurwe.

Uretse Mbonimpa watangaje ko kurekurwa kwe byagizwemo uruhare n’ubu buvugizi yakorewe, iyi miryango itegamiye kuri Leta hamwe n’Abarundi bose intero ni imwe, “U Burundi bwategereje ko Abarundi barinda kuvuza induru kugeza ubwo na Perezida wa USA, Barack Obama ajemo kugira ngo bubone kurekura Mbonimpa”.

Kuwa 24 Nzeri, mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York, Perezida Obama yavuze ko Mbonimpa ari umwe mu bantu 10 baharanira uburenganzira bwa muntu kandi ko akwiriye kurekurwa.

Uyu ni Philippe Nzobonariba, umuvugizi wa Leta y’u Burundi wihutiye gutangaza ko u Burundi nta gitutu bwatewe n'amahanga mu ifungurwa rya Mbonimpa

Mu ijambo rya mbere yatangaje nyuma y’amezi ane yari amaze muri gereza, Mbonimpa yavuze ko ubutabera bw’u Burundi bwatinze kumurekura akagaragaza ko atishimiye kuba barategereje ko amahanga abanza gukoma induru, bikagera aho arembera mu bitaro.

Mbonimpa ko adateze kureka kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihe cyose akiri muzima. Yagize ati “sinzatezuka ku byo nakoraga kandi sinzahindura ahubwo nzakomerezaho, bariya bakora ibibi nzakomeza kubashyira ku karubanda nibashaka bazaze bance umutwe bakore ibibi ntahari”.

Mbonimpa yafashwe kuwa 15 Gicurasi aregwa guhungabanya umutekano w’igihugu nyuma y’ibyo yatangaje ku maradiyo ko hari urubyiruko rw’u Burundi ruri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruhabwa imyitozo ya gisirikare.

Mbonimpa nyuma yo kurekurwa yagize ati "bariya bakora ibibi nzakomeza kubashyira ku karubanda nibashaka bazaze bance umutwe bakore ibibi ntahari"
Uyu ni Agathon Rwasa wagaragaje ko biteye isoni kubona Leta y'u Burundi itegereza ko amahanga akoma induru kugira ngo irekure Mbonimpa

Afatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, akaba ayobora ishyirahamwe ryitwa "Association for the Protection of Human Rights and Incarcerated Persons" (APRODH).

Mbere y’uko ashinga APRODH, Mbonimpa yari umukozi wa Leta muri Minisiteri y’Ubukungu n’Imari. Yabaye kandi umupolisi mukuru, aho yari ashinzwe gucunga umutekano wo mu kirere n’iby’imipaka.

Akiri umupolisi ni bwo yafunzwe bwa mbere, nabwo ashinjwa gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, amara imyaka ibiri muri Gereza Nkuru ya Mpimba guhera mu mwaka wa 1994-1996.

Muri iyi myaka ibiri, bivugwa Mbonimpa yakubitwaga akanashinyagurirwa, bimutera kumva hari icyo yakora mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu; ari naho yafatiye icyemezo cyo gushinga umuryango APRODH.

Ku munsi wa mbere Mbonimpa akirekurwa yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Mbonimpa yagize ati “kuki Burundi bwategereje mpaka Abarundi barinde kuvuza induru"

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages