00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Burundi yirukanye Umunyarwanda wayoboraga Sosiyete yigenga y’itumanaho “Econet”

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 May 2015 saa 09:54
Yasuwe :

Leta y’u Burundi yirukanye umunyarwanda, Masozera Antoine, wayoboraga Sosiyete yigenga y’itumanaho “Econet” ku mpamvu zitaramenyekana kugeza ubu.

Amakuru aturuka muri Perezidanse y’u Burundi yemeje ko Masozera wayoboraga Econet yirukanwe ku mirimo ye ku cyemezo cyafashwe na Leta.

Iki cyemezo kikaba cyafashwe n’ikigo gishinzwe gutanga impapuro z’abinjira n’abasohoka hamwe n’ibiro by’iperereza mu Burundi (Pafe&Documentation)

Nta mpamvu nyir’izina iratangazwa y’iyirukanwa rye, nubwo bivugwa ko yaba yirukanwe ashinjwa kuba ngo yari intasi y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Sosiyete yigenga y’itumanaho Econet niyo ya mbere ifite abakiriya benshi mu Burundi. Mu mwaka ushize, yaguze indi yari ikomeye yitwaga “Leo”.

Masozera Antoine wayoboraga Econet

Turacyakomeza kubakurikiranira iyi nkuru …


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages