00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Tchad yishe mubyara wa Perezida utavugaga rumwe n’ubutegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 February 2024 saa 04:42
Yasuwe :

Leta ya Tchad yatangaje ko yishe umunyapolitiki Yaya Dillo wari umuyobozi w’ishyaka PSF (Parti Socialiste sans Frontières) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’aho abayoboke baryo bagabye igitero ku biro by’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024 ni bwo abarwanashyaka ba PSF bagabye iki gitero, nyuma basubizwa inyuma n’abasirikare.

Byavuzwe ko hari benshi muri aba barwanashyaka biciwe muri iki gitero, Dillo we ajya kwihisha mu nyubako y’icyicaro gikuru cya PSF mu murwa mukuru, N’Djamena, ariko abashinzwe umutekano barahamusanga.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko mu masaha y’igicamunsi cy’uyu wa 28 Gashyantare, ku cyicaro cya PSF cyari cyagoswe n’abashinzwe umutekano humvikanye urusaku rw’amasasu.

Mu gitondo cy’uyu wa 29 Gashyantare ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko kuri iki cyicaro hari abahiciwe kandi ko Dillo ashobora kuba ari umwe muri bo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Tchad, Abderaman Koulamallah, mu masaha y’igicamunsi yemereye ibi biro ntaramakuru ko Dillo yapfiriye ku cyicaro cy’ishyaka rye ubwo yageragezaga kurasa abapolisi.

Ati “Yapfuye ubwo yari yahungiye ku cyicaro cy’ishyaka rye. Yanze kumanika amaboko, arasa kuri Polisi.”

Dillo yari mubyara wa Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Général Mahamat Deby Itno. Yaherukaga guhakana umugambi ishyaka rye ryashinjwe wo gushaka kwica Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asobanura ko ari ikinyoma kigamije gutesha agaciro kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 6 Gicurasi.

Yaya Dillo yishwe n'igisirikare cya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages