Agendeye ku makuru y’ubushakashatsi, Guverineri Constantin Ndima, yavuze ko aho bigeze bigaragara ko Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuruka binyuze mu Kiyaga cya Kivu cyangwa ku butaka, ategeka ko abaturiye uduce twugarijwe bimurwa.
Yagize ati “Amakuru y’imitingito ahari yerekana ko hari amahindure munsi y’Umujyi wa Goma n’Ikiyaga cya Kivu. Dufatiye kuri ubwo bushakashatsi bwakozwe n’abahanga muri siyansi, ntidushobora gukumira kuruka ku butaka cyangwa munsi y’ikiyaga, kandi bishobora kubaho ubu cyangwa mbere.”
Yongeyeho ko “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”
Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’iruka ry’ikirunga gisanzwe kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz Méthane, ibishobora kuba byateza impanuka zikomeye.
Yongeyeho “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”
"Twafashe icyemezo cyo kwimura abaturage bava mu duce twavuzwe haruguru bakerekeza mu Mujyi wa Sake. Iyimurwa rizakorwa mu mutuzo kandi nta guhutazwa hakoreshejwe uburyo bwo gutwara abantu buzatangwa n’ubuyobozi bw’Intara muri buri gace bireba."
Yavuze kandi ko "Inzego zishinzwe umutekano zizakora amarondo mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu. Kwimuka ni itegeko kandi abatazabyubahiriza bazagira ibyago bitari ngombwa. Gusubira mu rugo bishobora gukorwa gusa bitegetswe n’abayobozi b’intara."
Abantu 19 bamaze kwicwa n’ingaruka z’Ikirunga cya Nyiragongo, mu gihe abarenga 650 bamaze guhungira mu Rwanda, ndetse abandi benshi bakaba barahungiye imbere muri Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!