00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Congo ntivuga rumwe na HRW ku mirambo 427 ishyinguye mu cyobo rusange

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 8 April 2015 saa 09:13
Yasuwe :

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rigths Watch) urashinja inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyingura mu cyobo kimwe imirambo 427 y’abaguye mu myigaragambyo ibiri yabaye i Kinshasa.

Uwo muryango uvuga ko abo bantu bashobora kuba barishwe n’inzego z’umutekano mu myigaragambyo itandukanye maze bagashyingurwa mu Mujyi wa Kinshasa ahitwa Maluku, ariko Leta ya Congo Kinshasa ikabihakana ivuga ko ari imirambo y’abaguye mu bitaro bakabura ababashyingura, ndetse n’impinja zapfuye zivuka.

Ikinyamakuru jeune afrique cyatangaje ko ibyo Leta ibihakana, ariko ntinatange uburenganzira ngo hakorwe iperereza kuri iyo mirambo.

Ibyo byamenyekanye ubwo abatuye mu birometero 100 uvuye mu Mujyi wa Kinshasa bumvise umunuko uturuka i Maluku ku itariki ya 19 Werurwe bitewe n’imirambo idashyinguye yari itangiye kwangirika, maze bananirwa kubyihanganira.

Ku itariki 3 Mata Leta ya Congo yatangaje ko iyo mirambo yahambwe mu ijoro ry’itariki ya 19 Werurwe, ubwo abaturage batangiraga kubyumva, ikaba ngo ari iy’abantu bagiye bagwa mu bitaro maze imiryango yabo ntijye kubafata ngo ibashyingure, hakabamo n’iy’abana bagiye bapfa mu gihe bavuka ndetse n’inda zagiye zivamo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wabyamaganiye kure kuko hacyekwa ko ari abantu bishwe mu mukwabo wa Polisi wiswe “opération Likofi" wari ugamije guhiga amabandi muri Kinshasa kuva mu Ugushyingo 2013 kugeza muri Gashyantare 2014.

Hanakekwa kandi ko ari abaguye mu myigaragambyo y’abaturage bamaganaga uguhindura Itegeko Nshinga, yabaye muri Mutarama uyu mwaka, hakaba haratangajwe ko hapfuye abantu 36.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages