Nk’uko Jeune afrique dukesha iyi nkuru, itariki y’amatora yatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gashyantare 2015 na Jean-Pierre Kalamba umuvugizi wa komisiyo y’igihugu y’amatora, ubwo yari i Kinshasa mu nama yahuje abayobozi b’ibigo bya leta n’imiryango mpuzamahanga.
Nk’uko Kalamba yakomeje abivuga, ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa kuwa 7 Ukuboza 2016, n’aho ibyayavuyemo bya nyuma bikazatangazwa kuwa 17 Ukuboza 2016, uzayatsinda akazarahira kuwa 20 Ukuboza 2016.
Amatora y’abayobozi b’Intara, ab’Uturere n’ Imijyi azaba kuwa 25 Ukwakira 2015, gutangaza amajwi y’agateganyo bikazaba kuwa 10 Ukuboza 2015. Amatora y’ abasenateri azaba tariki ya 17 Mutarama 2016, na ho amatora y’abayobozi b’Intara n’ababungirije akazaba kuwa 31 Mutarama 2016.
Hashize amezi atari make imiryango mpuzamahanga isaba leta ya Congo kugena itariki y’ amatora kugira ngo hategurwe inkunga izifashishwa mu bikorwa by’ amatora.
Aya matora ya Perezida Joseph Kabila ntazayitabira nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, gusa hakaba haragiye hageragezwa uburyo ryahinduka, akongererwa manda ku zindi 2 arangije.
Jean Paul Kayitare



















TANGA IGITEKEREZO