Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Peter Kazadi, mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Ukuboza 2023.
Muyaya yagize ati “Leta iri gushyira mu bikorwa ingamba ku rwego rwa gisirikare n’urwa Polisi, hagamijwe kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku butaka bw’igihugu. Abaturage barasabwa gutuza, bagakomeza gukurikira itangazwa ry’amajwi rikorwa na CENI.”
Minisitiri Kazadi yasobanuye ko kurinda umutekano w’igihugu n’uw’abaturage mu bihe nk’ibi biri mu nshingano z’igisirikare n’igipolisi.
Ati “Birasanzwe ku ngabo z’igihugu ko zohereza abasirikare kugira ngo zirinde igihugu cyacu. Kuri Polisi, dufite impamvu yo kuyohereza kuko ni yo irinda umutekano w’abaturage.”
Yakomeje asobanura ko hari impungenge z’uko umutekano w’igihugu n’abaturage ushobora guhungabana, kandi ko Leta yabonye hari ibice bishobora kuberamo imyigaragambyo ikomeye, yoherezayo abasirikare n’abapolisi.
Yatanze urugero mu gice cya Grand-Katanga; ahari abenshi bashyigikiye umukandida Moïse Katumbi.
Kuri uyu wa 26 Ukuboza, abakandida biyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Martin Fayulu, Denis Mukwege, Théodore Ngoy, Jean Claude Baende na Nkema Liloo batangaje ko ku wa 27 Ukuboza bazakorera imyigaragambyo ikomeye i Kinshasa, bamagana imigendekere y’aya matora.
Aba bakandida, mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku wa 26 Ukuboza, basabye abatuye muri Kinshasa kubiyungaho, bakamagana icyo bise “coup d’état y’amatora” bahamya ko kiri gukorwa na komisiyo y’amatora, CENI, mu nyungu za Félix Tshisekedi.
Depite Christian Mwando uhagarariye Katumbi muri Grand-Katanga, na we tariki ya 24 Ukuboza yasabye abatuye muri iki gice kwitegura kurwana urugamba rugamije guhangana n’abo ahamya ko bari kwiba amajwi y’umukandida wabo, bakayaha Tshisekedi ushaka kuyobora manda ya kabiri.
CENI kugeza kuri uyu wa 25 Ukuboza, imaze gutangaza amajwi arenga gato miliyoni 3. Tshisekedi afitemo 78,80%, agakurikirwa na Katumbi ufitemo 17,30%, abandi bakandida 22 bakurikiraho basarangayije amajwi 5,9%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!