00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Guinée-Bissau ntishaka ko Embaló wabaye Perezida ataha

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 October 2026 saa 09:48
Yasuwe :

Igisirikare kiyoboye Guinée-Bissau cyatangaje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Umaro Sissoco Embaló, atazemererwa gusubira mu gihugu mu gihe cya vuba, gisobanura ko ibikenewe mu rwego rw’umutekano kugira ngo atahe bitaraboneka.

Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’iminsi itatu Embaló atangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare ku wa 1 Ukwakira, bwavuze ko “ibyangombwa by’umutekano bikenewe kugira ngo uwahoze ari Perezida atahe bitaruzura muri iki gihe.”

Igisirikare cyavuze ko iki cyemezo kigamije “kurinda umutekano rusange”, bityo ko muri iki gihe kidashobora gutanga icyizere cy’uko Embaló yataha mu buryo butekanye.

Ku wa 28 Nzeri, Embaló yari yatangaje ko azahatanira kuyobora Guinée-Bissau, abamushyigikira bavuga ko ashobora gutaha ku wa 4 Ukwakira 2026 kugira ngo yitegure.

Guinée-Bissau imaze amezi icumi iyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Embaló. Ibiganiro ku buryo iki gihugu cyayoborwa hashingiwe kuri demokarasi birakomeje.

Umaro Sissoco Embaló wahunze nyuma yo gukurwa ku butegetsi yavuze ko ashaka gutaha ariko Leta ya Guinée-Bissau yabyanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages