Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’iminsi itatu Embaló atangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare ku wa 1 Ukwakira, bwavuze ko “ibyangombwa by’umutekano bikenewe kugira ngo uwahoze ari Perezida atahe bitaruzura muri iki gihe.”
Igisirikare cyavuze ko iki cyemezo kigamije “kurinda umutekano rusange”, bityo ko muri iki gihe kidashobora gutanga icyizere cy’uko Embaló yataha mu buryo butekanye.
Ku wa 28 Nzeri, Embaló yari yatangaje ko azahatanira kuyobora Guinée-Bissau, abamushyigikira bavuga ko ashobora gutaha ku wa 4 Ukwakira 2026 kugira ngo yitegure.
Guinée-Bissau imaze amezi icumi iyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Embaló. Ibiganiro ku buryo iki gihugu cyayoborwa hashingiwe kuri demokarasi birakomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!