00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Kiyisilamu yemeye kwifatanya na Boko Haram muri Afurika

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 13 March 2015 saa 03:55
Yasuwe :

Leta ya kiyisilamu (IS) yemeye guhagararirwa n’umutwe w’intagondwa wa Boko Haram wo muri muri Afurika y’Uburengerazuba.

Binyujijwe mu butumwa bw’amajwi, umuvugizi wa Leta ya kiyisilamu ikorera muri Irak na Syria yavuze ko intego yo gushinga leta igendera ku matwara ya kiyisilamu yamaze kwaguka muri Afurika y’iburengerazuba.

Mu cyumweru gishize ni bwo Boko Haram yavuze ko ishaka kwifatanya na Leta ya Kiyisilamu, mu mwaka wa 2009 uyu mutwe watangiye gahunda yo gushinga leta ya kiyisilamu mu majyaruguru ya Nigeria no mu bihugu by’abaturanyi.

Umuvugizi wa IS, Mohammed Al-Adnani yashyize amajwi ye hanze agira ati “Turabamenyesha amakuru meza ko kwagura leta igendera ku mahame ya kiyisilamu muri Afurika y’iburengerazuba byagezweho, twemeye kwifatanya n’abavandimwe bacu b’Abasuni kwigisha no kurwana intambara ntagatifu ya Kiyisilamu’’.

Uyu muvugizi wa IS yahakanye amakuru y’uko ingabo ze ziherutse gutsindwa n’iza Irak na Amerika, ariko ubu butumwa bw’amajwi ntiburemezwa neza ko ari ukuri cyangwa ari ubwa Al-Adnani by’ukuri.

Intego ya Leta ya Kiyisilamu (IS), ikaba ari ugushinga leta imwe igendera ku mahame y’idini ya Islam nk’uko Sharia iyateganya.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 2014 IS yiyunze n’imitwe igendera ku mahame ya kiyisilamu ikorera mu Misiri, Libya, Algeria, Yemen and Saudi Arabia.

Uyu mutwe ushinjwa ibyaha bikomeye ku isi, birimo ubwicanyi ndenga kamere bwo guca imitwe abasirikare n’abanyamakuru.

Leta ya Kiyisilamu yishyize hamwe na Boko Haram mu gihe ibihugu bituranye na Nigeria na byo byari byamaze kwishyira hamwe ngo birwanye uwo mutwe, watangiriye muri Nigeria ariko ukaba umaze kuyogoiza Afurika y’Uburengerazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages