Somalia yasubukuye ibikorwa by’iposita byari byarahagaze leta imaze gusenyuka muri 1991. Igihugu cya Somaliya kandi cyatangiye kwita amazina imihanda ku nshuro ya mbere mu mateka yacyo.
Umunyamakuru wa BBC uri i Mogadishu aravuga ko ibyo ari ikindi kimenyetso icyo gihugu gitangiye urugendo rwo kwiyubaka nyuma y’igihe kirekire yarazengerejwe n’umutwe w’intagondwa za Al Shabaab.
Ingabo za Somaliya n’iz’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bamaze gutsimbura umutwe wa Al Shabaab mu mijyi myinshi.



















TANGA IGITEKEREZO