Polisi yagabye igitero ku muryango CHESA (Community Health Education Services and Advocacy (CHESA), nyuma y’uko uteguye amahugurwa y’abakundana bahuje ibitsina muri Hoteli yo mujyi wa Dar es Salaam mu ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.
Abantu 12 batawe muri yombi barimo babiri bo muri Afurika y’Epfo n’umunya-Uganda hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango witwa ISLA, Sibongile Ndashe. Bari babanje kurekurwa hatanzwe ingwate ariko basubizwa mu munyururu, leta imaze kwisubiraho ikanga amafaranga bari batanze.
The New Vision itangaza ko uyu muryango n’undi witwa ISLA yahakanye iby’ubutinganyi ishinjwa, ivuga ko yari iri mu nama yo kwitegura guhangana na leta ku mwanzuro iherutse gufata wo guhagarika serivisi zimwe na zimwe zo mu rwego rw’ubuzima.
Muri Gashyantare, Tanzania yahagaritse ibigo nderabuzima byinshi byibanda ku kurwanya SIDA, ivuga ko bikoreshwa mu guteza imbere ubutinganyi; icyo gihe ibihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byarayinenze bikomeye.
Iyi miryango ivuga ko Leta ya Tanzania yirengagije itegeko nshinga rigena amahame yo kubaha uburenganzira bwa muntu.
Ku buyobozi bwa Perezida John Pombe Magufuli, Tanzania yiyemeje kwirukana abanyamahanga baza kuvuganira abatinganyi, dore ko ubutinganyi ari icyaha gihanishwa gufungwa imyaka iri hejuru ya 30.
Muri Nyakanga 2016, Guverinoma y’icyo gihugu yakumiriye amwe mu mavuta abobeza umubiri, ivuga ko akoreshwa mu mibonano mpuzabitsina n’abatinganyi.
Umuryango Amnesty International uvuga ko ubutinganyi bufatwa nk’icyaha mu bihugu 38 muri 54 bigize Afurika, ndetse bugahanishwa urupfu muri Mauritania, Somalia na Sudani.
Muu 2014, Inteko ya Uganda yaburijemo itegeko rihanisha urupfu ugaragayeho ubutinganyi.



















TANGA IGITEKEREZO