00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Uganda igiye guha Museveni umudali w’ishimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 October 2026 saa 11:55
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ari mu bantu 20 bazahabwa imidali y’ishimwe mu birori byo kwizihiza imyaka 64 Uganda imaze ibonye ubwigenge, biteganyijwe ku wa 9 Ukwakira 2026.

New Vision yatangaje ko Museveni azahabwa uyu mudali mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwe n’uruhare yagize mu guteza imbere amahoro n’umutekano.

Ibirori by’uyu mwaka bizabera mu Biro bya Perezida i Entebbe, ahazitabira imbonankubone abantu 30 b’icyubahiro n’abayobozi bake b’amadini, mu gihe abandi bazabikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri ushinzwe Ibiro bya Perezida, Milly Babirye Babalanda, yavuze ko abazitabira imbonankubone barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahagarariye imiryango y’ibwami, abadipolomate bakuru, abaminisitiri n’abandi bantu b’icyubahiro.

Kugabanya umubare w’abazitabira ibi birori imbonankubone byaturutse ku cyemezo Guverinoma ya Uganda yafashe muri Werurwe 2026 cyo kuba ihagaritse by’agateganyo ibirori bimwe by’iminsi mikuru y’igihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga, amafaranga yabigendagaho akerekeza ku bindi bikorwa bya Leta byihutirwa.

Nubwo hari icyo cyemezo, kwizihiza imyaka 64 y’Ubwigenge bwa Uganda bizakorwa, amafaranga azakoreshwa akaba azava mu ngengo y’imari y’Ibiro bya Perezida.

Uganda yabonye ubwigenge ku wa 9 Ukwakira 1962. Babalanda yavuze ko uyu munsi uba umwanya wo kuzirikana urugendo igihugu cyanyuzemo, gushimira abagize uruhare mu rugamba rwo kwigenga no kureba ibyo kimaze kugeraho kuva cyabona ubwigenge.

Mu birori byo ku wa 9 Ukwakira, abantu 20 bazahabwa imidali mu byiciro bitandukanye.

Museveni azahabwa umudali wa Order of the Commander-in-Chief. Komisiyo ishinzwe imidali n’ibihembo bya Perezida ivuga ko uyu mudali uhabwa abakuru b’ibihugu cyangwa aba guverinoma bashimirwa ubuyobozi n’uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu gihugu, mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku Mugabane wa Afurika.

Leta ya Uganda igiye guha Museveni umudali w’ishimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages