00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Uganda igiye kuzuza hoteli mu kiyaga cya Victoria

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 5 March 2015 saa 03:16
Yasuwe :

Mu kiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Uganda hari kubakwamo Hoteli y’akataraboneka izaba ari iya mbere yubatswe hagati mu mazi muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iyi Hoteli iri kubakwa na Leta ya Uganda izaba ifite amagorofa ane, igorofa rimwe ari irya resitora, irya Kabiri ibyumba byo kuraramo naho andi asigaye ateganyijwe kujya aberamo ibintu bitandukanye.

Yatangiye kubakwa mu 2013 bikaba byari biteganyijwe ko yagombaga kurangira nyuma y’imyaka ibiri kuva ubwo yatangiraga kubakwa.

Ikinyamakuru The Daily Monitor kivuga ko iyi nyubako izarangira itwaye akayabo ka Miliyari 2 z’amashiringi akoreshwa muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages