Mu itangazo ryanyujijwe mu kinyamakuru cya The Herald ryari rifite umutwe ugira uti "Perezida ameze neza kandi arakomeye’’ rivuga ko Perezida Mugabe ari mu kiruhuko ku mugabane wa Aziya mu gihugu batashatse gutangaza kandi ko ameze neza.
Umuvugizi wa Perezida Mugabe, George Charamba yavuze ko nta gitangaza kirimo kuri ibi bihuha bivugwa ko Perezida Mugabe yaba yapfuye kuko buri mwaka uko agiye mu kiruhuko ibihuha nk’ibi bitabura kuvugwa.
Yagize ati "Birazwi ko buri kwezi kwa mbere k’umwaka, iyo Perezida agiye mu kiruhuko havugwa ko yapfuye cyangwa ubuzima bwe buri mu marembera."
Uyu muvugizi yashinje ikinyamakuru cyitwa ‘ZimEye’ ko aricyo cyatangiye gukwirakwiza ibi bihuha akinenga gushakira abasomyi mu binyoma n’ibihuha.
Perezida Mugabe w’imyaka 91 niwe Perezida ukuze kurusha abandi ku Isi, akaba yarayoboye Zimbabwe kuva yabona ubwigenge muri 1980.
N’ubwo we avuga ko agifite imbaraga zihagije zo kuyobora, hari ibimubaho bigaragaza intege nke aterwa n’iza bukuru.
Mu mwaka ushize, ubwo Perezida Mugabe yamanukaga mu ndege avuye mu rugendo, yituye hasi. Ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, yasubiyemo ijambo yari aherutse kuvuga mu kwezi kwabanje ntiyabimenya.
Mu mwaka wa 2011, WikiLeaks yahishuye inyandiko za Leta zunze Ubumwe za Amerika zo mu 2008 zigaragaza ko Perezida Robert Mugabe arwaye Kanseri ifata ubugabo ndetse ko nta myaka itanu asigaje ku Isi.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Mugabe azizihiza isabukuru y’imyaka 92 mu birori bikomeye.
Mu ishyaka rye rya Zanu-PF ntihavugwa rumwe ku muntu uzamusimbura, ariko harahabwa amahirwe Visi Perezida we witwa Emmerson Mnangagwa.



















TANGA IGITEKEREZO