Cyamunara y’urwo rufunguzo yari iteganyijwe kuwa 28 Mutarama ikabera i New York, icyakora Minisitiri w’Umuco muri Afurika y’Epfo yarabyanze.
Nathi Mthethwa yavuze ko urufunguzo ari urw’abaturage ba Afurika y’Epfo ari naho rugomba kubikwa kuko rugaragaza amateka yabo.
Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo, yafunzwe imyaka 27 ubwo yaharaniraga ubwigenge bw’abirabura. Mu myaka yose yafunzwe, 18 yayimaze ku kirwa cya Robben giherereye muri Cape Town.
Mu mwaka wa 1994 nibwo Mandela yatorewe kuyobora Afurika y’Epfo, aba umwirabura wa mbere uyoboye icyo gihugu.
BBC yatangaje ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo na sosiyete yari igiye guteza cyamunara urwo rufunguzo, bamaze kwemeranya ku kugarura urwo rufunguzo.
Mu bindi bizasubizwa muri Afurika y’Epfo harimo igishushanyo Mandela yashushanyije cyitwa The Lighthouse ndetse n’igare yajyaga yifashisha ari mu myitozo.
Christo Brand wahoze ari umurinzi wa Mandela niwe washakaga kugurisha ibyo bintu ngo haboneke amafaranga yo kwita ku busitani bw’aho ashyinguye.
Mandela yapfuye mu 2013 afite imyaka 95.





Ibitekerezo 0