Leta Zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zamenye agace Joseph Kony uyoboye umutwe Lord Resistance Army (LRA) , urwanya Uganda witwaje Imana wari umaze imyaka icumi yihishashisha aherereyemo.
Inkuru dukesha ikinyamakuru RFI, ivuga ako Umuryango Utegamiye kuri Leta wo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika ugamije guca burundu inyeshyamba za LRA wasohoye raporo igaragaza ko Joseph Kony aba muri Centrafrique ndetse akahasimburanya no mu gace ka Kafia Kingi muri Sudan.
Muri 2013, Ingabo za Uganda n’iza Leta Zunze ubumwe za Amerika zagabye ibitero kuri LRA mu gace ka Kafia Kingi hagati ya Sudani na Centrafrica Kony ararokoka.
Iyo raporo ivuga ko ingabo za Sudani y’Epfo zamaze igihe zitera inkunga Joseph Kony n’ingabo ze mu ziziha imyitozo, intwaro ndetse n’ibiribwa.
Nyuma y’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri 2005 hagati ya Sudani y’Epfo n’iya ruguru ubwo bufasha bwatangiye kubanuka, bituma Joseph Kony ajya gushinga ibirindiro mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muri pariki ya Garamba.
Ao naho yaje kuhava ajya muri Centrafrica ndetse no mu gace byegeranye ka Kafia Kingi.
Kony ashinjwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ibyaha byo gushyira abana mu gisirikare, gufata ku ngufu abagore n’abana n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO