00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA yateguje ko nta cyizere ifitiye amatora yabaye mu Burundi

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 21 July 2015 saa 11:09
Yasuwe :

Leta zunze ubumwe za Amerika zateguje u Burundi ko zidashobora kwizera ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu, bitewe n’ibibazo bya politiki no guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi byabaye mbere y’ayo matora.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta zunze ubumwe za Amerika rivuga ko amatora abaye mu bibazo nk’ibiri mu Burundi, adashobora kwizerwa kandi ko bizanatesha icyizere Guverinoma.

Icyizere ku bizava mu matora cyatangiye gutakara mu mezi make ashize, aho Guverinoma yari itangiye gutoteza abatavuga rumwe na yo ndetse n’abagize imiryango itari iya Leta, ibitangazamakuru bigafungwa, ndetse no gutera ubwoba abagombaga gutora.

Ibyo byose byatumye hapfa benshi, abasaga 167,000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Gukomeza guhatiriza kwa Leta ngo amatora abe kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga na byo bishobora gutuma ibizayavamo bitizerwa n’abaturage ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Gusa igikomeye ni ukutubahirizwa kw’amasezerano ya Arusha ndetse n’Itegeko Nshinga, biteganya ko nta mukuru w’igihugu cy’u Burundi ukwiye kurenza manda ebyiri.

Leta zunze ubumwe za Amerika zasabye ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Leta ya Uganda, bakora ibishoboka byose hagashyigikirwa ibiganiro, ariko iki gihugu cy’igihangange ngo cyatengushwe n’uko u Burundi butitabiriye ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro n’umutekano.

USA yanababajwe no kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yaranze ko indorerezi ziharanira uburenganzira bwa muntu zoherejwe n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, zinjira mu gihugu ngo zikurikirane amatora, ahanini ari ugutinya ko hakorwa iperereza ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.
Amerika ikomeza yizeza umusanzu wayo mu gukurikirana abahungabanya uburenganzira bwa muntu bikinze ibibazo bya politiki.

Muri iryo tangazo, USA ivuga ko kubuza abarundi kwihitiramo umuyobozi bifuza hatabayeho guhutazwa no guterwa ubwoba, bizatuma icyo gihugu kivugurura amasezerano y’ubufatanye gifitanye n’u Burundi n’ubwo atahita ahagarikwa burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages