00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibihugu bya EAC basinye amasezerano y’ubucuruzi

Yanditswe na

Philbert H.

Kuya 28 February 2015 saa 02:10
Yasuwe :

Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibihugu 5 bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba basinye amasezerano, agenewe koroherezanya mu by’ubucuruzi, no koroherereza abashoramari b’Abanyamerika gushora imari ya bo muri aka Karere.

Muri ayo masezerano yashyizweho umukono kuwa 26 Gashyantare 2015, zimwe mu ngingo ziyakubiyemo ziteganya ubufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gusanisha Amategeko y’ubucuruzi, koroherezanya kuri za Gasutamo ku mipaka y’ibihugu bigize Akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika.

USA izafasha Umuryango wa EAC mu gutanga amahugurwa mu birebana n’umutekano w’ibiribwa, amabwiriza mpuzamahanga, n’amabwiriza y’Ubuzima bw’ibihingwa n’ubw’amatungo.

Agence Ecofin itangaza ko Ubuhahirane hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bwateye imbere ku ijanisha rya 52% mu mwaka w’2014, aho bwazamutseho miliyari 2,8 z’amadolari.

Ibihugu bitanu bigize umurya wa EAC ni abanyamuryango ba AGOA (Africa Growth and Opportunity Act), uburyo Abanyamerika bashyiriyeho Afurika, bwo koroshya iyinjizwa ry’ibintu bimwe na bimwe biturutse mu bihugu byizewe byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages