00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liberia: Abakize Ebola barasabwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 30 March 2015 saa 07:30
Yasuwe :

Abayobozi ba Liberia barasaba abakize Ebola gukomeza kwifata bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina na nyuma y’iminsi 90 bari bategetswe gutegereza kuberako nyuma y’ukwezi icyo cyorezo gicitse muri icyo gihugu hongeye kugaragara urupfu rw’umuntu wazize iyo ndwara.

Uyu wahitanywe na Ebola ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni umugore w’imyaka 44 wari warashakanye n’umugabo warwaye iki cyorezo, ariko akaza gukira, abayobozi bagakeka ko yaba yaranduriye mu mibonano mpuzabitsina.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima wari wasabye ko abakize Ebola bakwirinda gukora imibonano mpuzabitsina byibura mu gihe cy’iminsi 90. Leta ya Liberia ariko yo yasabye abakize iyo ndwara kwihangana cyangwa nibura bagakoresha agakingirizo.

Minisitiri w’ubuzima Tolbert Nyenswah yagize ati ”Abakize Ebola bagomba gukoresha neza agakingirizo kandi buri gihe bakoze imibonano mpuzabitsina na nyuma y’iminsi 90 kugeza igihe amakuru ahagije azaba yabonetse.”

Liberia iri mu bihugu byazahajwe na Ebola, ariko nyuma bikabasha kuyirwanya. Urupfu rugaragaye nyuma y’iminsi 42 iki cyorezo kitakivugwa muri icyo gihugu, bakaba bateganyaga gutangaza ku mugaragaro ko Ebola yaranduwe burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages