Minisitiri y’ubuzima yatangaje ko yabimenye ubwo bakoraga isuzuma bakabona ko imibare y’abari kuvurwa ihabanye n’iy’abo basanzemo icyo cyorezo.
Minisitiri w’Ubuzima, Wilhelmina Jallah yabwiye BBC ko batangiye uburyo bwo gushakisha abo bantu ariko bigoye kuko bamwe imyirondoro bagiye batanga baje kwipimisha atari yo.
Muri abo baburiwe irengero harimo ababaga baje kwipimisha ngo babone uko bajya mu mahanga.
Minisitiri Wilhelmina Jallah yasabye abasanzwemo Covid-19 kwigaragaza kugira ngo badakomeza kuba icyanzu cy’icyorezo.
Muri icyo gihugu kandi hamaze kubarurwa abantu 30 basanzwemo ubwoko bwa virus izwi nka Delta yabonetse bwa mbere mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!