00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liberia: Abaturage biraye mu mihanda bamagana Perezida George Weah

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 7 January 2020 saa 08:07
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere abaturage muri Liberia biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru, Monrovia, mu myigaragambyo yo kwamagana perezida George Weah.

Bimwe mubyo abaturage basaba Weah harimo kugaragaza umutungo we mbere na nyuma yo kuba perezida, no gusobanura icyo miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika guverinoma yari mu bubiko akayabikuza mu 2018 yakoze, dore ko abaturage bari bazi ko azakoreshwa mu kuzahura ubukungu bw’iki gihugu buhagaze nabi.

Ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Monrovia kuri uyu wa Mbere byakomwe mu nkokora n’iyi myigaragambyo, mu gihe ababyeyi nabo batigeze bohereza abana ku mashuri nubwo Minisitiri w’Uburezi muri Liberia yari yatangaje ko amashuri akomeza nyuma y’iminsi mikuru.

BBC ivuga ko Perezida Weah ashinja bamwe mu byanyapolitiki batavuga rumwe kuba aribo bari inyuma yo gutegura imyigaragambyo ya hato na hato.

Ati “Baba bicaye iwabo bategura imyigaragambyo, ibi sibyo. Bagakwiriye kuba barimo barema imirimo ku baturage, bahanga udushya bakaba na ba rwiyemezamirimo.”

George Weah wigeze no kuba icyamamare mu mupira w’amaguru yagiye ku butegetsi muri Mutarama 2018 nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye mu matora.

Abaturage bagiye mu mihanda ya Monrovia bamagana Perezida Weah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages