Bernice Dahn, Visi Minisitiri w’Ubuzima muri Liberia yafashe icyemezo cyo kuba yishyize mu kato nyuma y’uko umwe mu bari bamwungirije yishwe n’icyorezo cya Ebola.
Uyu mugore ngo agiye kumara iminsi 21 mu rugo iwe, ingana n’igihe bavuga ko ibimenyetso bya Ebola bimara ngo bigaragare.
Uwungirije Minisitiri w’Ubuzima wa Liberia yabwiye BBC ko agomba gukurikiza itegeko rivuga ko uwagize aho ahurira n’umurwayi wa Ebola ajya mu kato mu gihe bategereje ko yagaragaza ibimenyetso by’uko yaba ayirwaye cyangwa atayirwaye. Bernice Dahn yahamirije BBC ko atarenga kuri iryo tegeko kandi ari umwe mu barishyizeho.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima OMS uvuga ko abantu ibihumbi 3 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola cyibasiye Afurika y’Uburengerazuba kuva muri Gashyantare 2014.
Liberiya ni igihugu gikomeje kuzahazwa na Ebola cyane. Muri iki Gihugu no muri Guinéa Bisaau na Sierra Leone abakozi batari bake bo mu nzego z’ubuzima bari mu bahitanwa n’iyi ndwara.



















TANGA IGITEKEREZO