00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libiya yangiwe kuburanisha Saïf al Islam Kaddafi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 1 June 2013 saa 09:43
Yasuwe :

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, rwibukije Libiya ko igomba gutanga umuhungu wa Colonel Gaddafi ngo ajye kuburanira i La Haye.
Amakuru dukesha urubuga rwa dakaractu avuga ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushaka kuburanisha urubanza rwa Saif Gaddafi, mu gihe igihugu cya Libiya na cyo cyashakaga kumuburanisha.
Saïf al Islam Kaddafi ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu, byabaye mu gihe cy’intambara yakuye se ku butegetsi ikanamuhitana. Ibi byaha ngo byakozwe hagati (…)

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, rwibukije Libiya ko igomba gutanga umuhungu wa Colonel Gaddafi ngo ajye kuburanira i La Haye.

Amakuru dukesha urubuga rwa dakaractu avuga ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushaka kuburanisha urubanza rwa Saif Gaddafi, mu gihe igihugu cya Libiya na cyo cyashakaga kumuburanisha.

Saïf al Islam Kaddafi ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu, byabaye mu gihe cy’intambara yakuye se ku butegetsi ikanamuhitana. Ibi byaha ngo byakozwe hagati y’itariki ya 15 n’iya 28 Gashyantare 2011.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruvuga ko, Libiya itashoboye kwerekana ko ifite ubushobozi bwo kuburanisha Saïf al Islam Kaddafi.

Saif Gaddafi yagejejwe imbere y’urukiko rwa Zintan mu majyepfo ya Libiya inshuro imwe mu kwezi k’Ugushyingo 2011.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages