Umuyobozi w’Umujyi wa Zliten, Miftah Lahmadi yatangaje ko igisasu cyatezwe mu modoka cyaturikiye ku ishuri ry’abapolisi rya Al-Jahfal, riherereye m Burengerazuba bwa Libya mu Mujyi wa Zliten.
Aho iki gisasu cyaturikiye hari hateraniye amagana y’abapolisi bahabwaga imyitozo, maze abantu hafi 45 bahasiga ubuzima, abandi bajyanwa mu bitaro byo mu Mujyi wa Misrat nkuko The Guardian ibitangaza.
Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye muri Libya, Martin Kobler, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko iki cyari igikorwa cy’ubwiyahuzi, asaba Abanya-Libya kwiyunga bagahangana n’ibikorwa by’iterabwoba.
Mu Ukuboza 2015, Leta ya Libya n’abatavuga rumwe nayo bashyize umukono ku masezerano na Loni yo gukora Leta ishingiye ku bumwe bakagarura amahoro mu gihugu, nyuma y’ibibazo byashegeshe iki gihugu kuva 2011.



















TANGA IGITEKEREZO