Abasirikare 15 bari kuri bariyeri y’igisirikare mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Libya, ku wa 05 Ukwakira 2013, bahitanwe n’igitero cy’abitwaje imbunda.
Amakuru ava mu gisirikare cya Libya avuga ko icyo gitero cyabereye hafi y’umujyi wa Bani Walid, mu 2011 wari wiganjemo abari bashyigikiye uwahoze ayobora icyo gihugu, Muammar Gaddafi.
Urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru rwanditse ko abagabye icyo gitero batari bamenyekana , ariko Leta ya Libya ikomerewe cyane no gucunga imitwe yitwaje intwaro.
Ubu muri iki gihugu, hari uduce twinshi abayobozi b’i Tripoli batari kugenzura, ibi byorohereje cyane imitwe yitwaje intwaro ikorana n’abakuru b’imiryango y’intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam.
Uretse abasirikare 15 bahitanwe n’icyo gitero, hari n’abandi batazwi umubare bakomeretse.
Bimwe mu bikorwa by’urugomo biherutse muri Libya, harakekwa ko byagabwe n’imitwe yavuye mu nyeshyamba zagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Col Gaddafi wavanwe ku butegetsi mu 2011.



















TANGA IGITEKEREZO