00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya: Amatora ya Perezida yasubitswe habura umunsi ngo abe

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 23 December 2021 saa 09:34
Yasuwe :

Amatora ya Perezida yari ateganyijwe muri Libya kuri uyu wa Gatanu yasubitswe kuko umwuka uri mu gihugu kuri ubu utatuma aba mu mucyo.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko amatora yigijwe inyuma ho ukwezi, akazaba tariki 24 Mutarama 2022.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kubiganiraho n’Inteko Ishinga Amategeko, nkuko BBC yabitangaje.

Hashize igihe hari ibibazo by’umutekano muri Libya no kutavugwaho rumwe kw’abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida.

Libya iri mu mvururu zakurikiye ihirikwa n’urupfu rwa Perezida Muammar Gaddafi wayoboye igihugu imyaka isaga 40 kugeza mu 2011.

Mu byatumye amatora atabera igihe harimo n’urutonde ntakuka rw’abakandida bagomba kwiyamamariza kuyobora Libya rutaratangazwa.

Komisiyo y’Amatora yari yanze kandidatire ya Saif al-Islam, umuhungu wa Muammar Gaddaffi, ivuga ko atujuje ibisabwa ariko abanyamategeko be bavuze ko urukiko rwatesheje agaciro uwo mwanzuro.

Ntiharamenyekana kandi niba Gen Khalifa Haftar uyoboye ingabo zitavuga rumwe na Leta yemewe, ari mu baziyamamariza kuyobora Libya.

Amatora yo muri Libya yasubitswe habura umunsi ngo abe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages