Komisiyo y’Amatora yatangaje ko amatora yigijwe inyuma ho ukwezi, akazaba tariki 24 Mutarama 2022.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kubiganiraho n’Inteko Ishinga Amategeko, nkuko BBC yabitangaje.
Hashize igihe hari ibibazo by’umutekano muri Libya no kutavugwaho rumwe kw’abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida.
Libya iri mu mvururu zakurikiye ihirikwa n’urupfu rwa Perezida Muammar Gaddafi wayoboye igihugu imyaka isaga 40 kugeza mu 2011.
Mu byatumye amatora atabera igihe harimo n’urutonde ntakuka rw’abakandida bagomba kwiyamamariza kuyobora Libya rutaratangazwa.
Komisiyo y’Amatora yari yanze kandidatire ya Saif al-Islam, umuhungu wa Muammar Gaddaffi, ivuga ko atujuje ibisabwa ariko abanyamategeko be bavuze ko urukiko rwatesheje agaciro uwo mwanzuro.
Ntiharamenyekana kandi niba Gen Khalifa Haftar uyoboye ingabo zitavuga rumwe na Leta yemewe, ari mu baziyamamariza kuyobora Libya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!