Kwiyambura inshingano kwa Haftar bivugwa ko bijyanye n’itegeko rishya rigenga amatora, aho abahoze ari abayobozi mu ngabo kugira ngo biyamamaze bagomba kuvamo ariko bakaba bemerewe gusubira mu nshingano zabo mu gihe baba batsinzwe.
Amatora muri Libya yemejwe umwaka ushize bigizwemo uruhare n’impuzamashyaka y’imitwe ya politiki yaganiriye ku buhuza bwa Loni, hashakishwa icyafasha Libya gusubirana amahoro, hashyirwaho Guverinoma ihuriweho.
Haftar n’ingabo ze batangije intambara mu 2014 nyuma yo gushwana na Leta yari iriho, bashinga indi Leta yabo mu burasirazuba bw’igihugu. Umwaka ushize ni bwo ingabo za Haftar zasubijwe inyuma zishaka no kwigarurira umurwa mukuru Tripoli ari naho hakorera Leta yemewe ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!