00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya: Guverinoma ishyigikiwe na Loni yisubije Umujyi wa Tripoli

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 4 June 2020 saa 05:48
Yasuwe :

Guverinoma ya Libya yemewe n’Umuryango w’Abibumbye, Government of National Accord (GNA) yigaruriye Umurwa Mukuru Tripoli wose nyuma yo kuvana ikibuga cy’indege cya Tripoli mu maboko y’ingabo za General Khalifa Haftar.

Ingabo za Gen Khalifa Haftar zari zarafashe ibice byinshi by’uwo mujyi guhera muri Mata 2019. Ubufasha Guverinoma yemewe muri Loni yahawe na Turikiya bwayifashije gusubiza inyuma ingabo za Haftar.

Hari ibiganiro bikomeje bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu gikungahaye kuri peteroli, cyashegeshwe n’intambara guhera mu 2011 ubwo Col Muamar Gaddafi yicwaga.

BBC yatangaje ko kwisubiza Ikibuga cy’Indege kuri Guverinoma ya Tripoli ari intsinzi ikomeye.

Imvururu muri Libya zagiye zikomezwa cyane no kwivanga kw’amahanga cyane cyane ibihugu bikomeye, byafashaga rwihishwa impande zitandukanye zihanganye, hatangwa intwaro nubwo icyo gihugu cyafatiwe ibihano na Loni. Hari n’imyumvire y’abanya-Libya ko kugera ku butegetsi bisaba imbaraga za gisirikare.

Intsinzi ya Guverinoma yemewe na Loni ije nyuma y’iminsi bivugwa ko abacancuro b’Abarusiya bafashaga Haftar basubiye iwabo, nubwo nta ruhande rwigeze rubyemeza.

Haftar yafashwaga n’ibindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Misiri mu gihe Guverinoma yemewe ishyigikiwe na Turikiya, Qatar n’u Butaliyani.

Guverinoma ya Libya yemewe n’Umuryango w’Abibumbye, Government of National Accord (GNA) yigaruriye Ikibuga cy'Indege cya Tripoli kivuye mu maboko y'Ingabo za Gen Haftar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages