Ibi byatangajwe ku wa 18 Mata 2026, aho ikigo gishinzwe Ubutabazi cyatangaje ko muri iyo mirambo, 14 yahise ishyingurwa mu cyubahiro, umwe wo muri Bangladesh ushyikirizwa abo muryango we, indi ibiri ntibatangaje amakuru yaho yashyizwe.
Libya imaze kuba nk’inzira y’Abimukira bava muri Afurika bajya mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho abenshi baba bahunze ubukene n’intambara byugarije ibihugu byabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira, IOM, rigaragaza ko umwaka wa 2023 ari wo wapfuyemo abimukira benshi barohamye mu nyanja ya, aho abagera kuri 8.565 barohamye berekeza mu bihugu binyuranye byo ku Isi.
Ubushakashatsi bwa IOM bugaragaza ko muri Libya hari abimukira 706.062 baturuka mu bihugu 44 bitandukanye, mu gihe abagera ku 5000 bari mu maboko ya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!